in ,

Ibyo DJ Brianne na Kaddafi Pro bakoreye mugitaramo cya Bruce Melodie ni Agashya (Video)

Umuhanzi Bruce Melodie yanditse amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda mu gitaramo gikomeye yakoze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu ruhando rwa muzika nyarwanda .

Iki gitaramo cy’amateka cyiswe “10 Years of Bruce Melodie” cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06-11-2021, muri Kigali Arena.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi harimo abanyamakuru, abahanzi, abafana ndetse n’abandi bakunda umuziki nyarwanda bari bafite inyota yo kubona abahanzi bakunda ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini ibitaramo byarafunzwe kubera icyorezo cya Covid 19 .

Iki gitaramo cyaririmbyemo n’Itorero Inganzo Ngari, Papa Cyangwe, Alyn Sano, Bull Dogg, Mike Kayihura, Riderman, Niyo Bosco na Christopher.

Umu DJ kazi ukunzwe hano mu Rwanda, DJ Brianne ari mubitabiriye iki gitaramo, ndetse akaba yari yirekuye cyane ari kubyina hamwe n’umufotozi umenyerewe witwa Kaddafi Pro. Amashusho yagaragaye bari kubyina bizihiwe kurwego rwo hejuru

https://www.instagram.com/tv/CV81x7aK10D/?utm_source=ig_web_copy_link

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Abamotari baraye bakoreye Bruce Melodie muri Kigali Arena ntabwo azabyibagirwa

Ibyo abafana ba Anita Pendo bamubwiye nyuma yo guca amarenga y’urukundo