in ,

Ibyiyumviro byUmukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda witabiriye igitaramo cy’inshuti ye J.Cole

Prince Chinenye Ibeh Umukinnyi wa Basketball wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda  ya Basketball mu mikino nyafurika yabereye i Kigali, yaraye yitabiriye igitaramo cya J. Cole bakinanye mu mikino ya BAL bose bakinira Patriots BBC.

 

Muri iyi minsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari kubera ibitaramo bitandukanye bya J.Cole urimo kumenyekanisha Album ye nshya yise ‘The Offseason’.

Ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, J. Cole yakoreye igitaramo i Dallas muri Leta ya Texas, cyitabiriwe  n’abantu benshi barimo n’umukinnyi  Prince Ibeh baheruka gukinana  muri Patriots BBC.

Ibeh yitabiriye iki gitaramo aherekejwe  n’umufasha we, aho yashimye uburyo igitaramo cy’uyu muraperi cyagenze ndetse n’uburyo abakunzi b’umuziki bamweretse urukundo.

Ubusanzwe si umuntu umenyereye kwitabira ibitaramo nkuko nawe yabyitangarije gusa yavuze ko yanejejwe n’uburyo abantu beretse urukundo J.Cole muri iki gitaramo.

Jermaine Lamarr Cole yakiniye Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League ryabereye i Kigali muri Gicurasi 2021, ari naho yasohoreye album ye nshya yise ‘Offseason’.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye Lucas Hernandez agiye gufungwa

Abafana barashinja Davido koroshya ubuzima (Video).