in

Ibyishimo ni byose mu rugo rw’umuhanzi John Legend

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za America John Legend yagaragarije abantu ibihumbi bari bitabiriye igitaramo cye mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 13 Mutarama 2023 ibyishimo we n’umuryango we barimo  , ababwira inkuru nziza y’uko we n’umugore we bibarutse umwana wabo wa gatatu.

Ubwo yari mu gitaramo , yavuze ko kuri we ari umunsi w’umugisha nubwo atigeze abona umwanya wo gusinzira neza kuko yagombaga kumarana umwanya n’umugore we wari ugiye kwibaruka ndetse akaza no kwibaruka mu gitondo cyo kuwa gatanu.

Mu kwezi kwa munani kwa 2022 nibwo umufasha wa John Legend yari yifashishije urubuga rwe rwa instagram abwira abamukurikiraho ko yitegura kwibaruka umwana we wa gatatu ,nyuma yuko hari hashize imyaka 2 gusa uyu mugore na John Legend bapfushije umwana wabo w’umuhungu nyina yari atwite amaze ibyumweru 20 gusa mu nda.

John Legend na Chrissy bashakanye mu mwaka wa 2013 .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amategeko 11 agenga abantu basengera mu idini rya Satan akomeje gutangaza abatari bake

Igihe kinini muri gym, ariko ubwenge bwawe nabwo bukeneye siporo, indirimbo ya Shakira yandagaza uwahoze ari umugabo we Piqué iri guca ibintu aha hanze