in

Iby’i Kigali ntibitinda. Couple yari igezweho i Kigali itandukanye nyuma y’amezi ane gusa

Umunyamideli Keza yatandukanye n’umusore witwa Laurien Izere ubusanzwe wiyita The Trainer ukora akazi ko gukoresha imyitozo ngororamubiri abantu batandukanye barimo n’ibyamamare; bari bamaze amezi ane bakundana.

The Trainer yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko atagikundana n’uyu mukobwa.

Yashyize ubutumwa kuri Insta Story, agaragaza ko ibye n’uyu mukobwa byarangiye.Yabanje gushyiraho indirimbo ya Kenny Sol yitwa ‘Forget’.

Muri iyi ndirimbo Kenny Sol yishyira mu mwanya w’umusore uba yafashe umukunzi we amuca inyuma agahitamo kujya yiryamanira n’abakobwa bahuye bikarangirira aho.

Nyuma yo gusangiza iyi ndirimbo abamukurikira barenga ibihumbi 45 yakurikijeho ubutumwa avuga ko atakiri mu rukundo. Ati “Ntabwo nkiri mu rukundo. Ngiye kwita cyane ku kazi no ku byo nsanzwe nkora.”

Aba  bombi bari bamaze amezi ane bashyira hanze iby’urukundo rwabo ndetse bakaba bari bamaze kugira abakunzi batari bake.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Naomie yerekanye impano yifuza kuzahabwa ku munsi wa Saint Valentin

Umukobwa ukina filime nyarwanda akomeje kugaragaza uburyo yasariye Umuhanzi Christopher(amafoto)