in

Ibyihishe inyuma y’itandukana rya Cyusa Ibrahim na nyirasenge wa Miss Naomi

Umuhanzi mu ndirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim yahakanye ibivugwa ko yaba yaratandukanye n’umukunzi we Jeanine Noach bari bamaranye igihe.

Ku munsi w’ejo nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Jeanine Noach atakiri kwitaba uyu muhanzi kubera ko yari yamenye ko Cyusa Ibrahim afite umwana n’undi mugore atereta mu ibanga.

Aba bombi nyuma yo kubona ibyabavuzweho, bihutiye kujya ku rubuga rwa Instagram gukora ikizwi nka Live.

Abakundana bombi bagiye kuri Instagram banyomoza ibyavuzwe ko baba bamaza gutandukana.

Umunyarwanda yarakoze ngo ati: “Ntanduru ivugira ubusa imusozi.” nkuko uwo mugani ubisobanuro, abo bombi bari gukoresha urukundo rwabo kugira ngo bamamaze indirimbo nshya y’umwe muri bo.

Cyusa Ibrahim agiye gushyira hanze indirimbo nshya yakoreye uyu mukunzi we, akaba ari gukoresha urukundo rwe na Jeanine Noach kugira ngo iyi ndirimbo imenyekane.

Amakuru atugeraho ni uko iyo ndirimbo yitwa ‘Uwanjye’ Cyusa Ibrahim akaba yarayiririmbiye umukunzi we Jeanine Noach.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports iri kwingiga uwahoze ari umuzamu wayo mu minsi ishize

Umunyamakuru Rugaju Reagan yabaye igitaramo kuri Twitter kubera ubusesenguzi bwe buba burimo ubwiyemezi