Rutahizamu uca ku mpande w’umunya Chili unakinira ikipe ya Arsenal Alexis Sanchez nawe numwe mu bakinnyi bavugishije abantu benshi kubyerekeye n’ejo hazaza he mu ikipe ya Arsenal ndetse nawe agenda abigarukaho rimwe na rimwe nkuko twabibamenyesheje mu nkuru zacu ziheruka. Gusa kurubu iby’uy musore ntibigeteye urujijo nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’ubufaransa.
Amakuru azindukiye ku kinyamakuru le parisien aremeza ko Miliyoni 78 z’amapound arizo zizatangwa kuri uyu musore Sanchez ndetse ko kuri iki gitondo umuhagarariye mu mategeko yagiye kugirana ibiganiro n’ikipe ya PSG byo kurangiza uku kumvikana. Biteganyijwe ko Sanchez ashobora gukora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa gatatu w’icyumweru gitaha akaba arinabwo azerekanwa i Paris mbere yo gusanga bagenzi be muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.