in ,

Tom Close yashyize hanze amafoto y’abagize umuryango we maze abafana be bose barayishimira (yarebe hano)

Umuhanzi Tom Close ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagra yashyize hanze amafoto y’abagize umuryango we yashimishije benshi mu bafana be ndetse banayavugaho cyane.

Nkuko bigaragara muri aya mafoto Tom Close yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, abagize umuryango we aribo Maman Ella, Ella na Elan bari barimo gusenga. Abafana ba Tom Close bishimiye cyane ibikirwa by’indashyikirwa bikomeje kuranga uyu muryango we ndetse n’urukundo rutajegajega bafitanye.

Umuhanzi Tom Close we ashyira aya mafoto ku rukuta rwe rwa Instagram yayaherekesheje amagambo agira ati: “Mana rinda umuryango wange @tricia_tclose @ella_tclose @elan_tclose” byumvikana ko yararimo asaba Imana ngo ikomeze kumurindira uyu muryango mwiza yamuhaye. Abafana be nabo bakomeje gutangaza amagambo yo gusabira imigisha myinshi uyu muryango uri mu miryango y’ibyamamare nyarwanda izwi cyane ndetse y’intangarugero hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nana
Nana
6 years ago

Ako MANA ndarize T_T

Ibyerekeye Alexis Sanchez n’ikipe ya Arsenal byamaze gusobanuka(isomere)

Inkuru ishyushye: Umukinnyi uzasimbura Neymar jr muri Fc Barcelona yamenyekanye