in

Ibyabaye kuri Manchester United byatumye abakunzi ba Liverpool FC bicinya icyara

Ikipe ya Manchester United yaraye inaniwe gutsinda ikipe ya Brighton mu ijoro rya keye maze byongerera ikipe ya Liverpool amahirwe itaragize umwaka mwiza w’imikino yigarurira icyizere cyokuba yaza mu ikipe enye za mbere.

Manchester United ku kibuga cya Brighton yaraye ihatakarije amanota 3 ku munota wanyuma w’umukino biyishyiraho igitutu kuko ikinyuranyo kiri hagati yayo na Liverpool cyatangiye gutanga icyizere ko ishobora nayo kwisanga mu makipe ane ya mbere akina irushanwa rya Uaefa Champions League.

Igitego cy’ikipe ya Brighton cyabonetse ku munota wanyuma ubwo myugariro wa Manchester United Luku Show yakoraga ku mupira n’intoki maze biba ngombwa ko umusifuzi ajya kureba kuri VAR birangira penaliti yemejwe yahise yinjizwa neza cyane na Alexis Marc Allester.

Ikipe ya Man U yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 63 mu gihe ikipe ya Liverpool irikugenda inyuma runono ifite amanota 59 byumvikana neza ko ikinyuranyo kiri hagati yayo ari amanota 4 gusa.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakozeho arataruka! Umusore yishyuye inkumi kugira ngo akore ku mabuno gusa ibyo yasanzeho byatumye azinukwa ibyo bintu (VIDEWO)

Barandoze nkajya nduka amaraso: Riderman ‘igisumizi’ bwa mbere avuze ku bantu bamurozi akabura gato ngo apfe, avuze nicyo yakora aramutse asanze umwana yita uwe atari uwe