in

Barandoze nkajya nduka amaraso: Riderman ‘igisumizi’ bwa mbere avuze ku bantu bamurozi akabura gato ngo apfe, avuze nicyo yakora aramutse asanze umwana yita uwe atari uwe 

Barandoze nkajya nduka amaraso: Riderman ‘igisumizi’ bwa mbere avuze ku bantu bamurozi akabura gato ngo apfe, avuze nicyo yakora aramutse asanze umwana yita uwe atari uwe.

Riderman mu magambo ye yuzuyemo ikiniga n’agahinda yavuze ku muntu wigeze ku muroga yataha yagera iwe agatangira kuruka amaraso.

Yavuze ko ari bwo bwa mbere yari arozweho gusa yanyuze mu bubabare bukomeye cyane

Ubwo yari mu kiganiro na MIE yabajijwe ku cyaba aramutse asanze hari umwana mube utari uwe nk’ibyabaye kuri mugenzi we Platini.

mu magambo ye yagize ati “buriya umubyeyi n’umwana baba bamaze kugirana isano rinini cyane rirenze irya amaraso rero ntabwo wahita wakira kubaho utamufite ndetse byagutera n’igikomere by’igihe kirekire gusa ngewe umwana atanyanze nakomeza nkamurera kandi nkakomeza kumubera se ntitaye ku isano ry’amaraso.

yahise atanga urugero ku bana be n’umugore avuga ko aramutse asanze umwana atari uwe icyamubabaza cyane ni uko umwana yamwanga burundu kuko isano baba bafitanye riba rirenze iry’amaraso ahubwo biba ryarabaye iryo mu buzima busanzwe nina ko yakomoje ku mugore we avuga ko kubaho adafite umugore we byagorana cyane kandi ko bitapfa gushoboka.

Umuhanzi Riderman utamaze igihe kinini akubutse mu burayi hari indirimbo aheruka gushyira hanze yise I Miss you.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri Manchester United byatumye abakunzi ba Liverpool FC bicinya icyara

Yambaye uduhisha mu gatuza! Alyn Sano yataramiye mu bwato yambaye imyambaro ikurura abatari bake (AMAFOTO)