Bisanzwe bimenyerewe ko abitabiriye ubukwe biyakira ndetse bakanafungura, ikindi kandi hari abantu baba baramenyerweho kumenya guteka neza ku buryo aho bifuza gutekerwa neza bamuhamagara akaza akabafasha kwakira abantu.
Umugabo witwa Issa Ismael w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Gihugu cya Iraq, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu isafuriya yuzuye isosi y’inyama z’inkoko, aho yari arimo gutekera mu bukwe, mu gace ka Zakho, gaherereye mu majyaruguru y’iki Gihugu.
Uyu mugabo nyuma y’uko yari atetse, agatotsi kaje kumwiba agwa agacuho aza gukanguka yisanze mu isafuriya y’isosi y’inyama z’inkoko bari batetse muri muvero.
Yatabawe basanga umubiri we wahiye ku rugero rwa 70% biza no guhita bimuviramo urupfu.