in

Ibyananiye ba rutahizamu, umunyezamu niwe wabikoze! Udushya twaranze imikino ya UEFA Champions League

Mu mukino wa Uefa Champions League wahuzaga Lazio na Atletico Madrid haje kuberamo agashya, aho umunyezamu wa Lazio ariwe wacunguye ikipe ye.

Wari umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nzeri 2023, waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Umunyezamu Provedel wa Lazio yacunguye ikipe ye maze ayitsindira igitego ku munota wa nyuma doreko iminota 90 yari yarangiye Atletico Madrid ifite igitego 1-0, maze ku munota wa 5 w’inyongera (95) umunyezamu wa Lazio yazamutse ajya kwataka aba ariwe utsinda igitego cyo kwishyura.

Si ibi gusa kandi, akandi gashya kabaye muri iyi mikino ni uko Kylian Mbappé yatsinze igitego cya 41 mu mikino 62 ya UEFA Champions League wahuzaga ikipe ye ya PSG ma Dortmund, ku myaka ye 24 gusa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yavamo umugore ushyitse! Benshi bakomeje gutangazwa n’uburyo Miss Rwanda 2019 yabyibushye n’uburyo yahinduntse akaba mwiza kurushaho

RIP Mama Francisco Yozefu! Umwe mu bamaze imyaka myinshi mu bubikira yitabye Imana