Mama Francisco Yozefu, umwe mu bamaze imyaka myinshi mu bubikira, yitabye Imana mu gitondo cyo ku itariki 17 Nzeri 2023, afite imyaka 97, aho yari amaze imyaka 63 abaye umubikira.
Mama Francisco Yozefu wari umubikira wo mu muryango w’Abasomusiyo, azashyingurwa ku itariki 20 Nzeri 2023, muri Paruwasi ya Kabuye Arikidiyosezi ya Kigali.