in

Ibyamamare bifite abana benshi ku bagore batandukanye muri Afurika

Hari ibyamamare mu muziki bibyaza umusaruro ubwamamare no gukundwa maze bakirara mu nkumi rukabura gica. Ibi birangira akenshi bagiye babyarana n’abakobwa barenze umwe kandi akenshi batarazeranye byemewe n’amategeko.

Twabateguriye ibyamamare bitandukanye bifite abana benshi ku bagore bagiye batandukanye.

1. Diamond Platnumz

Umuhanga mu muziki ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ntago yateye imbere gusa mu kuririmba ahubwo afite n’indi mpano yo kureshya no guhinduranya inkumi z’ikimero yaba muri Tanzaniya cyangwa hanze yayo.

Nasin Abdul uzwi nka Diamond Platnumz ufite imyaka 32 gusa, kugeza ubu ni umubyeyi w’abana bane yabyaye ku bagore batandukanye kandi nabo bafite izina ritoroshye mu ruhando rw’imyidagaduro.

Platnumz yacudikanye n’umugore ukomoka mu gihugu cya Uganda akaba ari rushabitsi witwa Zari Hassan, aba bakaba bafitanye umukobwa mukuru w’imyaka 6 witwa Tiffah ndetse n’umuhungu w’imyaka 5 witwa Nillan. Aba bombi bakundanye guhera 2014 kugeza 2018 maze iby’urukundo rwabo birangirira aho.

Icyi cyamamare kandi afite umuhungu w’imyaka 4 cyabyaranye n’umukobwa w’igitonore ukomoka muri Tanzaniya witwa Hamisaa Mobeto.

Uyu muhanzi yaciye ibintu ubwo abantu bavugaga ko ashaka gutera inda abagore bo mu bihugu byose bigize Afurika y’iburasirazuba, ubwo yaratangiye gutereta umukobwa ukomoka muri Kenya witwa Tanasha Dona muri 2019.

Umwana wabo Naseeb Junior asa neza na se ntibisaba gukoresha ubundi bushobozi buhambaye ngo uboneko ari uwa Diamond Platnumz.

https://www.instagram.com/p/CYPMS6xKUmr/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=loading

2. Ali Kiba

Ntibyaba ari byo dusize icyamamare mu muziki wa Tanzaniya Ali Kiba kuri iyi lisite kubera ko nawe afite abana batandukanye ndetse n’aba mama wabo batandukanye.

Nubwo akenshi ubuzima bwe butajya hanze nkubwa mugenzi we Diamond Platnumz, Wikipedia ivugako uyu muhanzi afite abana 5, andi makuru akavugako hubwo afite abana 7. Gusa abagore batatu babyaranye n’uyu muhanzi bo barazwi.

Kugeza ubu, Ali Kiba yashakanye na Amina Khalef guhera muri 2018. Ali Kiba n’umugore we bafitanye abana babiri b’abahungu.

Ali Kiba afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 12 witwa Amiya, umukobwa witwa Chamy ndetse n’umuhungu witwa prince Sameer.

3. Davido

Icyamamare gikomoka muri Nigeriya Davido, afite imyaka 29 gusa ariko afite abakobwa bamurera abana bagiye batandukanye.

Amazina ye bwite ni David Adeleke, akaba afite abana 5 ku bagore batandukanye. Afite umukobwa ufite imyaka 5 witwa Aurora, ufite imyaka 3 ndetse na Mitchell Adu, umukobwa we akaba na bucura.

Uyu musore Kandi afite umwana w’umuhungu yabyaranye n’umukobwa baheruka guteretana witwa Chef Chioma Rowland. Umwana akaba afite imyaka 2 y’amavuko.

https://www.instagram.com/p/CYE24Czrt2r/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=loading

4. 2baba/ 2Face Idibia

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria witwa ‘2baba’ yagiye anyura mu nkundo n’abakobwa batandukanye ariko aza kurongora mutima w’urugo witwa Annie Macaulay bafitanye abakobwa 2 Olivia na Isabella.

Anafite kandi abandi bana 5 ku bagore 2 batandukanye bakundanye mu bihe byashize. Aho yabyaranye abana 2 n’umugore umwe ndetse undi babyarana abana 3.

https://www.instagram.com/p/CW7orxQsCq8/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=loading

 

 

 

 

 

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayvany yagaragaye mu byishimo bidasanzwe ubwo bizihizaga isabukuru ya Nora Fetehi bakoranye Pepeta(amafoto)

Umugabo ari mu marira menshi nyuma yo kurihira umukobwa amashuri azi ko bazabana akarongorwa n’abandi