in

Ibyamamare 5 byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2022 abantu bakarira ayo kwarika

Muri uyu mwaka wa 2022 dusoje hari benshi mu batangaga ibyishimo bisendereye mu mitima y’abatuye isi ariko batabashije kurangiza uyu mwaka.

Yegob twabateguriye urutonde rw’abantu 5 bitabye Imana bigashengura imitima y’abatuye isi cyane cyane abanyarwanda.

  1. Yvan Buravan

Uyu yari umuhanzi wari ukiri muto gusa yari amaze kwugarurira imitima ya benshi dore ko yakundwaga cyane kubera kugira ijwi ryiza. Buravan yaguye mu gihugu cya India kubera uburwayi aho yari yaragiye kwivuza.

2. Nkusi Thomas (Yanga) 

Uyu yari umusobanuzi wabiciye bigacika mu gihe cye ndetse impano yari afite ntabwo yayihereranye kuko yayisangije murumuna we Junior Giti. Yanga yaguye mu gihugu cya South Africa kubera uburwayi asiga umuryango.

3. Takeoff

Uyu musore yari umuhanzi wakanyujijeho cyane cyane mu itsinda rya MIGOS akaba yaritabye Imana arashwe n’umugizi wa nabi utarahise amenyekana ariko nyuma iperereza ryaje gukorwq ndetse hagira abatabwa muri yombi.

.      4. Pele 

Amwe mu mateka wamenya kuri Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé nuko yatangiye gukina Afite imyaka 15 mu ikipe ya Santos yo muri Brazil. Ku myaka 16 nibwo yinjiye mu ikipe nkuru ya Brazil.

Ikindi wamenya nuko uyu mugabo yehesheje Brazil ibikombe bitatu by’isi harimo icya 1958, 1962 ndetse 1970. Uyu mugabo muri Brazil bamwitaga O Rei bisonanuye umwami.

Yatsindiye Brazil ibitego 77 mu mikino 92, mu ikipe ya Santos afatwa nka Rutahizamu w’ibihe byose dore ko yatsinze ibitego 643 mu mikino 659 muri macye uno mugabo yari Ikimanuka.

4. Papa Benedicto 

Uyu yayoboye kiliziya gatorika ariko ntabwo yabashije kurangiza uyu mwaka wa 2022 kuko yitabye Imana ku munsi wa nyuma w’umwaka mu masaha ya saa Tanu z’amanywa hahura amasaha 12 ngo umwaka urangire.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Niki
Niki
2 years ago

Queen elzabeth 2

Rio Ferdinand yagiriye inama Maguire y’icyo yakora ngo yigobotore Ten Hag ukomeje kumugaraguza agati!

Dore ikosa rikomeye udakwiye gukora uri Umugabo muri uyu mwaka wa 2023/ Ay’amakosa nuyirinda ntakabuza uzatera imbere