Mu gihe kingana b’imyaka 7 yose, nkuko bitangazwa na Joan Laporta, ni igihe cy’intambara itari yoroshye kugirango Barcelona igumanye Messi cyane cyane mu mwaka wa 2006.
Ikipe yari ikomeye yo mu Butariyani Inter de Milan yigeze kuza muri Barcelona ishaka gutanga Miliyoni 225 z’amayero yo muri icyo gihe kugirango ibashe kuba yagura Lionel Messi.
Joan Laporta w’inyaka 59 yabajijwe icyo yatekerezaga ubwo yimanaga Lionel Messi, ati:” nta muntu numwe ukunda Barcelona utari kugumana Messi, dore ko amakipe y’isi yose yamwifuzaga.”
Ayo mafaranga bashakaga kugura Messi akaba yari kuba baye aya mbere menshi mu mupira w’amaguru nyuma ya miliyoni 46 Real yatanze kuri Zinadine Zidane muri 2001.
Nyuma y’ibishiboka byose Barcelona yakoze ngo imugame byaje kurangira ayiciye mu myanya y’intoki yerekeza muri Paris Saint-Germain.
Abantu benshi bakomeje kwibaza nimba Barcelona itararuhiye ubusa, gusa nkuko bitangazwa na Joan Laporta ni uko ibyo Messi yakoreye Barcelona ari indashyikirwa ndetse ntano kwicuza ku kuba yarabacitse.