in

Ibyagufasha guhorana amaso y’umweru nk’ay’inyana.

Abantu benshi cyane cyane abagore n’abakobwa baba bifuza kugira amaso meza agaragara neza ariko ugasanga babuze uburyo babigeraho ariko ubaye wifuza kubigeraho ubu buryo bukurikira ubukoresheje byagufasha.

1.Bika neza amavuta ukoresha ku maso

Si byiza ko amvuta cyangwa ibikoresho ukoresha ku maso uyabika aho ubonye hose kuko bishobora gutuma hajyamo imyanda kandi iyo myanda usanga igira ingaruka nyinshi ku maso harimo nko kuzana uduheri twinshi tuzengurutse uruhu rupfuka ijisho.

2.Kuyavuza

Kugira ngo amaso yawe arusheho gusa neza uko ubyifuza ugomba gukoresha n’imiti yabugenewe kugirango bigufashe kugira amaso y’umweru kuko hari imiti iba yaragenewe kuvanamo umutuku ujya uza mu maso.

3.Irinde kwambara amataratara cyane

Igihe utabitegetswe na muganga jya wirinda gukoresha amataratara kenshi kuko yangiza amaso cyane.

Atuma amaso ahindura ibara agasa n’umukara kandi atuma nuruhu rukingirije ijisho runanuka.

4.Irinde kwishyiraho ibirungo byinshi

Iyo ushyize ibirungo bikabije ku maso yawe hari ubwo bigeraho bikajya mu maso maze bikagutokoza ugasanga ukeneye kwibyiringira maze amaso agahera ubwo atukura wa murimbo washakaga ukaba urangiriye aho.

5.Yarinde izuba

Jya ugerageza kwirinda kugenda ku zuba ryinshi utambaye amataratara y’izuba kuko bigufasha ko imirasire y’izuba itabona aho inyura irasa mu jisho kuko iyo rirasamo bituma hazamo utuntu dutukura mu jisho imbere.

6.Yarinde gutokorwa

Iyo ijisho rigiyemo igitokorwa umuntu ntabasha kwihangana akenshi ahita aribyiringira ari nako rizamo amarira ibi bigatuma ritukura.

Igihe utokowe ntukihutire kubyiringira ijisho ahubwio urarireka amarira akavanamo cya gitokorwa naho kuyarinda gutokorwa ni ukwambara amataratara igihe ubona uri ahantu hashobora kugutokoza cyangwa uri nko mu muyaga.

7.Kugira isuku

Kugirira isuku amaso ni ingenzi cyane kandi ukabikora ubyitayeho muri ubu buryo:

Ugomba gukaraba mu maso ubyutse ndetse ugiye no kuryama kugira ngo ukureho ibirungo uba wakoresheje ndetse n’ igihe cyose ugiye kwisiga mu maso.

Gukoresha amvuta n’ibirungo byagenewe gukoreshwa ku maso, gushyira ingohe zawe ku murongo na byo bizagufasha kugira amaso meza.

Nyuma yo kwishyiraho ibirungo ugomba kurenzaho agapuderi kugirango ibirungo washyizeho bigaragare neza bitameze nk’amazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikibumbano cya Cristiano Ronaldo cyateje impagarara mu Buhinde.

Rubavu: umwarimu yasezeye mu kazi aho kwemera gukingirwa.