Nubwo atari ku bantu bose ariko habaho abantu usanga bafite mu kwaha hirabura cyane kurenza ibindi bice by’umubiri. Bikaba agatereranzamba iyo uwo muntu ari inzobe kuko bihita bigaragara cyane. Kenshi biza nyuma y’uko tumeze incakwaha,
Kugira mu kwaha hirabura bibangamira mu myambarire aho ahanini usanga kwambara utwenda dutuma mu kwaha hagaragara biba ingorabahizi bikugora, wanga kuba iciro ry’imigani
Nyamara hari uburyo bworoshye wakitabaza ukabasha kongera kugira mu kwaha hacyeye, hasa n’ahandi hahazengurutse. Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.
Amavuta y’ikibonobono (castor oil)
Aya mavuta azwiho gusukura uruhu akuraho imyanda yarwinjiyemo. Bityo n’uturemangingo dupfuye tukabona uko tuva mu nzira hagacya. Aya mavuta yavugute usige mu kwaha ukora umuzenguruko ubikore mu gihe cy’iminota 5. ukabona koga n’amazi.
Bikore rimwe mu minsi ibiri kugeza ubonye impinduka
Bicarbonate n’indimu
Uru ruvange na rwo ni undi muti mwiza wo kuvura mu kwaha hirabura. Ikindi binarinda kuzana ibyuya byinshi ndetse binarinda kunuka mu kwaha. Uko ubikora, uvanga akayiko gato ka bicarbonate n’umutobe w’indimu bikaba igipondo ukagisiga mu kwaha ukamara iminota 5 ukiri gusigamo. Ubundi buryo ni ugukata indimu mo kabiri, ugakoza muri bicarbonate na bwo ugakuba mu kwaha mu gihe kingana n’iminota 5. nyuma wogamo n’amazi y’akazuyazi.
Bikore gatatu mu cyumweru, ni ukuvuga rimwe mu minsi ibiri
Isukari na olive oil
Isukari iyo iri kumwe n’amavuta ya elayo bikora ibitangaza mu kuba byacyesha mu kwaha. Icyo usabwa ni ukuvanga ibiyiko 2 by’isukari na 2 by’amavuta ya elayo noneho urwo ruvanga usige mu kwaha, ukube mu gihe kigera ku minota 2 ubirekereho indi minota 10 noneho nyuma wogemo n’amazi.
Ubikore rimwe mu minsi ibiri
Concombre
Concombre ikungahaye kuri vitamini n’imyunyungugu. Icyo usabwa ni ugukata concombre uduce ukagakuba mu kwaha mu gihe cy’iminota 2 noneho ukarindira hagashira indi minota 10 ukabona koza n’amazi
Bikore rimwe ku munsi, buri munsi
Ikirayi
Ikirayi na cyo ugikoresha nka concombre. Ukata mu muzenguruko, ubundi ugakuba mu kwaha ukabikora iminota 2. nyuma ya ya minota ukarindira indi minota 15 ukabona koga.
Bikore rimwe ku munsi, buri munsi
Igikakarubamba
Igikakarubamba kizwiho kurinda imirasire y’izuba ahanini ariko kiri no mu byatuma mu kwaha hongera gusa n’ahandi. Icyo usabwa ni ugukata ikibabi ukareka umushongi ukawusiga mu kwaha ukabirekeraho iminota 15. nyuma uroga n’amazi
Bikore rimwe ku munsi buri munsi
Icyinzari n’amata
Iki kirungo abandi bita maanjano (turmeric) n’ubusanzwe abashaka gucya mu maso baracyifashisha. Amata na yo akize kuri lactic acid ifasha mu gucyesha.
Icyo usabwa ni ikiyiko cy’ikinzari giseye ukavangamo ibiyiko bibiri by’inshyushyu. Ushaka wakongeramo akayiko k’ubuki ariko si ihame. Urwo ruvange urusiga mu kwaha ukabimazamo iminota 12. ukoga n’amazi
Apple cider vinegar
Iyi nk’uko izina ryayo ribigaragaza ni vinegar ikorwa bahereye kuri pomme. Iyi vinegar ikungahaye kuri lactic acid na za amino acids zinyuranye biyiha ububasha bwo gucyesha aho hantu ndetse inakiza udukovu tudakabije.
Mu kuyikoresha usuka ku gatambaro cyangwa ipamba ukagashyira mu kwaha ukakarekeramo kugeza kumye. Ugakuramo ukoga amazi.