Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Tsinghua iherereye mu mujyi wa Beijing mu gihugu cy’Ubushinwa bwagaragaje ko abagabo banywa ibiryohereye birimo amasukari , urugero nka Fanta bagira ibyago bingana na 57% byo kubura umusatsi ukagenda uvaho gahoro gahoro bagasigarana uruhara.
Bijyanye no kuba ngo byibura abagabo bangana na 63% bari mu kigero cy’imyaka 18 kuzamura bashobora kunywa fanta 1 ku munsi ,ngo ibyo bibaha ibyago bingana na 25% byo kugenda batakaza umusatsi wabo ku buryo birangira bagize uruhara kandi kenshi bamwe bakiri bato.
Banavuga ko igihe umugabo unywa fanta imwe kugera kuri 3 mu cyumweru nawe aba afite ibyago bya 21% byo kubura umusatsi ,mu gihe unywa guhera kuri fanta 4 kuri 7 (cg ibindi biryohereye birimo amasukari) agira ibyago bingana na 26% byo kugenda abura umusatsi.
Ikindi cyago cyo kunywa ibiryohereye byibura agakombe kamwe ku munsi ku mugabo ni uko bimugiraho ingaruka zingana na 25% zo kurwara agahinda gakabije.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku bagabo bagera ku 1,028 bari mu kigero cy’imyaka 18 kugera kuri 45.