Biragoye kubona umukobwa ukoresha amagambo kugirango areshye umusoreni ibintu uzabona gake cyane bikarushaho kuba gake cyane iyo tugeze mu Rwanda.Twifashishije imbuga za interneti twasanze hari bimwe mu byo umukobwa yakora bikamufasha kwegukana umusore yahoze arota.
Ahanini iyo urebye bisaba ko umukobwa yumva ko yikunze we ubwe, kumva ko ar mwiza ndetse ntiyigereranye n’abandi.Kwigirira icyizere ndetse no kwishyiramo akanyabugabo.Ibi igihe wabyujuje neza bizaba bimwe mu byagufasha kureshya no kwegukana umusore wakunze mu buryo bukoroheye.
Ibi ntabwo bivuze kwitera ibirungo bikabije cyangwa kwambara imyenda ihambaye ,iyo wambaye imyenda isanzwe biba bihagije kugirango babone uteye amabengeza, ndetse udahinda.Kwiyoshya , kumusetsa, no kumusekera imbere ye mbese uhagaranira kuba uwo uri we, ntakabuza umusore azakwiyumvamo.