in

NdabikunzeNdabikunze

Ngiyi impamvu itangaje abana bahitamo ba mama wabo aho guhitamo ba Se.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana gukunda nyina abivukana, kuko aba amaze amezi 9 ari mu nda ya nyina ariwe umurinda, amugaburira, amuha umwuka ahumeka.

Ngo iyo umwana avutse n’ubundi aba agikeneye kimwe byamuhuzaga na nyina akiri mu nda, konka.

Iyo umwana ari mu nda aba yumva ijwi rya nyina, si ijwi ryo kuvuga gusa ahubwo mu rusaku rumugeraho harimo uko umutima wa nyina utera.

Abahanga mu by’ubumenyi bavuga ko n’iyo umwana amaze kuvuka umurunga umuhuza na nyina ukomeza kubaho, aha ngo konsa bibigiramo uruhare cyane. Ngo iyo umubyeyi yegereye umwana, umwana ahita asa n’ubuze amahoro kubera kugira amashyushyu menshi yo gushaka konka.

Indi mpamvu iri mu bigize umurunga uhuza umwana na nyina kurenza se ni uko nyina ari we akenshi umwuhagira, agakina nawe, ndetse akanamuhindurira ibyahi cyangwa pampa. Ikigeretse kuri ibyo aramuririmbira akamuhobera kenshi akamwereka isi.

Umugore akenshi niwe umenya icyo umwana ashaka akakimuha. Hari ubwo umwana atemberera mu ntoki z’ababyeyi batandukanye ava kuri umwe ajya ku wundi ariko aba arimo kwiga Isi birangira asubiye kuri nyina. Iki abahanga bise kwiga Isi nk’uko bitangazwa na Afrikmag biterwa n’uko ubwonko bwe buba buri gukura.

Izi mpamvu nizo zikwiye gutuma umugabo aba hafi y’umwana we kugira ngo umwana amenyere impumuro ya se bubake ubumwe.

Bamwe mu bagabo bagira ishyari iyo babonye abana babo bakunda ba nyina, ariko nta guhangana gukwiye kuba hagati y’ababyeyi ahubwo umwana akunda umubyeyi umuba hafi kurusha undi. Buriya uriya mwana aba yarahoze abakunda kimwe ariko bigeraho akiyumvamo umuba hafi akanamwitaho kurusha undi.

Umugabo icyo atakora ni ugutwita kuko atagira nyababyeyi no konsa kuko atagira amabere abamo amashereka ariko kuririmbira umwana we, kumuhindurira imyenda, no kumuterura kenshi yabikora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore ufite ururimi runini akomeje kwifuzwa n’ab’igitsinagabo

Ibyabaye kuri YouTube channel ya Buravan nyuma yo kwitaba Imana birarenze