in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibyabaye kuri uyu mukobwa washatse guterera ivi no kwambika impeta umukobwa mugenzi we ni agahomamunwa

Umukobwa umwe yarateguye maze ahitamo gusaba umukobwa mugenzi we (Daqueen) bari inshuti bisanzwe ko yazamubera umugore bakabana nk’umugabo n’umugore. Ibi ki ubwa mbere byari bibaye mu Rwanda aho umukobwa yifata agasaba undi mukobwa mugenzi we ko bazabana akaramata.

Uwo mukobwa yahamagaye Daqueen amubwira ko amusanga mu rugo rumwe aho yari yamwiteguye ndetse yanatatse ku buryo Daqueen ari bwinjire agahita amusaba ko yazamubera umugore. Igihe cyarageze Daqueen arinjira maze akinjira asanga yiteguwe bikomeye na wa mukobwa wundi ndetse ahita anamupfukama imbere amusaba ko yazamubera umugore.

Daqueen ngo abyumve arengwa n’umujinya ararakara cyane niko guhita ahitira mu nzu arakaye cyane arimo no kwitotomba cyane. Umutako Tv wari aho ibi byose byabereye waganirije Daqueen avuga ko atari asanzwe akundana n’uwo mukobwa washatse kumwambika impeta avuga ko bari inshuti bisanzwe gusa ibyo gukundana nta gahunda yabyo dore ko Daqueen yavuze ko we atari umutinganyi.

Kutumvikana byakomeje kugeza aho Daqueen yafatanye mu mashati n’uwo mukobwa wundi bararwana rubura gica. Ngayo nguko!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda k’umugabo ufite ubugabo buto budahaza umugore we agakora amabara.

MINEDUC itangaje igihe amanota y’abanyeshuri azatangarizwa.