in

Ibyabaye kuri uyu mugore watwise inda ya baringa nyuma akagura abana b’impanga.

Umugore w’imyaka 55 uzwi ku izina rya Madamu Chinyere Ohanyere,yatawe muri yombi azira kugura impanga nyuma yo kubeshya ko atwite inda ya baringa.

Ku wa 3 Nzeri, nibwo uyu mugore ukomoka mu gace ka Oguta bivugwa ko yitwaje ko yabyaye impanga ku ya 3 Nzeri 2021 ahitwa Irete muri Owerri West LGA yo muri Leta ya Imo muri Nigeria.Uyu mugore wahise agura abana b’impanga abeshya ko ari abo yabyaye yatawe muri yombi ku wa kabiri ushize, ahitwa Graceland Estate i Owerri

Uyu mudamu yafashwe ari kumwe na mwene wabo, Adaeze Ohanyere, ukekwaho icyaha cyo gucuruza abana.

Aba bana bahise bajyanwa mu kigo cy’imfubyi kugira ngo bitaweho neza mu gihe abapolisi yahise ita muri yombi uyu mugore w’umutubuzi.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru Vanguard dukesha iyi nkuru yagize ati:”
Polisi yabonye amakuru,ko uwo mugore afite abana atabyaye maze binjira mu nzu ye barabafata. Yavuze ko yibarutse impanga ku ya 3 Nzeri i Irete.”Ariko igihe yakorerwaga isuzuma ry’ubuvuzi, byagaragaye ko atabyaye impanga. Yaguze abana, umuhungu n’umukobwa.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwarimukazi yiyahuye nyuma yo kubura ibyo kugaburira abana be.

Umunyarwandakazi umaze imyaka myinshi amaguru ye areba inyuma|Uko byagenze