Umugore w’imyaka 28 y’amavuko yatangaje ko yaje kugirwa imbata y’ubusambanyi ndetse bikaza kumurenga akaryamana n’abagabo 130 akiri muto ,ibintu ahamya ko byamwiciye ubuzima bwe.
Uyu mugore witwa Frankie Considine ukomoka mu Bwongereza wari warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina yavuze ko ibyo yakoraga byose, yabaga ari gutekereza umugabo bari buryamane kugeza ubwo aryamanye n’abagera kuri 130.
Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyabitangaje, Frankie Considine yagize ati:”Nakoraga neza akazi kanjye n’umunsi wanjye ukagenda neza iyo nabaga nzi igihe ndakorera imibonano mpuzabitsina.Byari nk’inshingano kuri njye.Nabikoreraga ku kazi cyangwa ngasohoka.”
Frankie yavuze ko yigeze kuryamanaga n’abagabo 4 ku ijoro rimwe ntiyanyurwa.ubu burwayi bwe bwamugizeho ingaruka zikomeye yaba mu mutwe cyangwa ku mubiri aho yagiye yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,agahinda gakabije ,gukuramo inda ndetse no kubyara abana atazi ba se.
Ati:”Nahamagaraga ku kazi mbeshya ko ndwaye nkanasubika gahunda nabaga mfitanye n’inshuti iyo nabaga nzi ko ndakora imibonano mpuzabitsina.Nakoraga ibishoboka byose ngo nsambane buri munsi.”
Frankie wagiye kwivuza uburwayi bwo kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina agakira, yavuze ko yabutewe n’ihungabana ryatewe no gutandukana kw’ababyeyi be afite imyaka 13 bigatuma abaho mu bwigunge cyane ko yabanaga na se wakoraga akazi ko gutwara Taxi wahoraga ahuze.Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye gusambana nyuma yo kujya yirirwa kuri Internet ashaka abakunzi barimo n’abamusabaga gukora imibonano mpuzabitsina.