in

Ibyabaye kuri pasiteri wasabye ko bamuhamba ari muzima ngo azazuke ni agahomamunwa

Pasiteri James Zakara yasanzwe yapfuye nyuma yo kumucukurira icyobo bakamushyiramo, mu mugi wa Zambia witwa Chadiza, uherereye mu ntara y’iburasirazuba. Zakara wari umu pasiteri mu rusengero rwa Zion, yabanje kumvisha abayoboke be ko ashobora kuzuka nyuma y’iminsi 3, yigana Yesu Kristo, abasaba ko bamushyingura munsi y’ubutaka.

Itangazamakuru ryaho ryatangaje ko uyu mu pasiteri yasabye abayoboke be batatu kumufasha muri iri zuka rye bamucukurira icyobo kinini cyo kumushyinguramo, gusa ngo mbere yo kugerageza yabanje kubwiriza umurongo wo muri bibiliya mu rusengero anabasobanurira amategeko ya Yesu yahaye intumwa ze mu ijoro yagambaniweho ati” ibi mujye mubikora kugira ngo munyibuke”, ko Atari ugukoresha umugati na divayi.

Abayoboke be bari banamwungirije, bamuziritse amaboko maze bamushyingura ari muzima aho yamazemo iminsi itatu, ubwo bagarukana kureba uko byagenze, basanze yashizemo umwuka bikurikirwa no guhita bamushyingura by’idini. Gusa nyamara nubwo yitabye Imana, ariko abari bamukurikiye nabo babonye ko ibyo yageragezaga nta musaruro byatanze.

Amakuru avuga ko yasize umugore ukiri muto wari utwite, nk’uko dailymail dukesha iyi nkuru babitangaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore arambiwe famille ya mukuru we ihora ibyara abana kandi ari we ubishyurira buri kimwe

Urugendo mu muziki n’amateka bya Buravani witabye Imana azize uburwayi