in

Urugendo mu muziki n’amateka bya Buravani witabye Imana azize uburwayi

Umuhanzi Yvan Buravan yavutse 1995, avukira i gikondo. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Ni umwana wa bucura mu muryango w’abana batandatu.

Amashuri abanza yayigiye igikondo ku kigo cyitwa le pet prince, Amashuri yisumbuye yayatangiriye muri Amis des Enfants na la Colombie arangije umwaka wa kabiri muri kaminuza y’u Rwanda CBE mubijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga.

Yvan Buravan yatangiye kuririmba muri 2009 aho yitabiriye amarushanwa ya Rwanda, aba uwakabiri ahabwa amafaranga million n’igice. muri 2012 Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum aza mubambere bahembwe ko ari abahanga mu kuririmba.akaba ari na kimwe mu bintu byamuhinduye imyumvure, umuziki atangira kuwubona muyindi shusho kandi ngari. ni urugendo yakomeje ubutaruhuka abo mu muryango we baramushyigikira.

kwishuri ni inshutize batangira kumufata nk’umuririmbyi n’umuhanzi ukomeye nawe atangira kubikora nk’umwuga ndetse no kubikunda birushijeho.

Buravan ku myaka 20 nibwo yemeje ko umuziki we ubaye umwuga, mu ntangiriro za 2016 nibwo ibihangano bya Buravan byatangiye gusakara mu banyarwanda nabo baramukundira barabikunda cyane. icyo gihe nibwo yaramaze kubona umujyanama mushya mubya muzika [Maneger].

Buravan azwi cyane munjyana afro, R&B,na Soul. akaba yarakundaga cyane abanzi barimo Michael Jackson na Bruno Mars nabandi benshi. yakoze indirimbo nyinshi zirimo. Injyana, Majunda, Urwongukunda, Low key nizindi nyinshi.

yagiye mu bitaramo byinshi haba  mu Rwanda no hanze yarwo birimo Prix decouvertes, yatsindiye ku ya 8 ugushyingo 2018 kumyaka ye 23 yamavuko yakomeje gukora ibitaramo byinshi bitandukanye.

mu kwezi kwa nyakanga 2018 yakoreye igitaramo cy’akataraboneka mu Bubiligi aha ibyishimo abakunzi be. kuwa 17 Gashyantare 2018 yitabiriye Festival Aman mumujyi wa Goma.

Kuri ubu byamaze gutangazwa ko yitabye Imana aguye mu gihugu cy’ubuhinde aho yari yaragiye kwivuza indwara ya cancer nyuma y’uko mu Rwanda byanze ajya na Kenya biranga.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri pasiteri wasabye ko bamuhamba ari muzima ngo azazuke ni agahomamunwa

Abiganjemo abahanzi n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda bashenguwe n’urupfu rwa Yvan Buravan