Umusore w’imyaka 25 ukomoka mu gace ka Mufakose ka Harare muri Zimbabwe yaryamanye n’umukobwa w’umuvuzi gakondo w’imyaka 14 y’amavuko bimuviramo urupfu nyuma y’iminsi 2 ari mu bubabare bukabije.
Bivugwa ko nyakwigendera Kudakwashe Chiguma yagiye ku babyeyi b’uyu mukobwa yasambanyije umukobwa w’imyaka 14 asaba imbabazi ndetse anasaba inkari z’uyu yasambanyije kugira ngo azinywe ububabare bugabanuke.
Umwe mu baturanyi b’uyu musore yabwiye ikinyamakuru cyitwa H-Metro ducyesha iyi nkuru ko Kudakwashe yemeye ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’uyu mukobwa w’umuvuzi gakondo ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Yagize ati: “Uwo musore yapfuye urupfu rubabaje cyane kuko yabiraga icyuya cyinshi, inda ye yarabyimbye kandi yavuzaga induru cyane kubera ububabare yagiraga igihe cyose akoze ku bugaboo”.
“Twamujyanye kwa muganga aho bamusuzumye umuganga avuga ko arwaye ibisebe”.
“Ababyeyi ba Kudakwashe batuye mu cyaro kandi ntitwashoboraga kumureba arimo ababara ngo ntitumufashe”.
Inshuti ze zamujyanye ku bavuzi benshi gakondo batandukanye muri Mufakose ariko biba iby’ubusa.
Yakomeje agira ati: “Amaherezo yaje kumbwiza ukuri nk’umugore ukuze, ko yaryamanye n’umukobwa w’umuvuzi gakondo”.
“Yasuye ababyeyi b’umukobwa maze abasaba inkari ze kugira ngo azinywe yongere amahirwe yo kubaho nk’uko bivugwa, ariko barabyanze.Yagiye mu rugo kwicuza ariko ntiyabona ubufasha”.