Kayesu Shalon (Shazzy)wamenyekanye cyane ubwo yavugwaho gufungisha umuhanzi Davis D ndetse akongera kuvugwa nyuma y’aho umukinnyi Kwizera Olivier asezerewe mu Amavubi azira kuvugana na we kuri chat, kuri ubu akomeje guteza urujijo .
Uyu mukobwa avuga ko akivugana na Davis D mu gihe uyu muhanzi ahamya ko bacanye umubano nta numwe uvugisha undi.Uyu mukobwa avuga ko akagira umubano wihariye na Davis D akavuga ko bavugana ndetse ko bose ari inshuti ze. Ati: ’’Kwizera Olivier turavuga, ni inshuti yanjye, ba Davis D na ba Kevin Kade turavugana bose ni inshuti zanjye.’’
Shalon ibi abivuze nyuma y’uko umuhanzi Davis D mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya X large Tv yavuze ko bataganira ariko yongeraho ko atari n’abanzi ndetse ko nta n’umubano bigeze bagirana na mbere hose. Davis D yaragize ati: ’’Oya ntabwo tuganira ariko ntabwo turi n’abanzi, ntabwo njyewe nigeze nanagira umubano nawe.’’
Davis D abajijwe niba uyu mukobwa yaba agifitanye umubano na Kevin Kade yasubije agira ati: ’’Ntago mbizi niba afitanye umubano n’inshuti yanjye gusa iyo ni indi paje narenze.’’