in

Ibizakwereka ko uri mu rukundo rudafite icyerekezo||Ubishoboye wabivamo

Shot of a young couple sharing a romantic moment in the city

Bimwe mu bigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n’uratarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwarundi rutabasha kwihanganira ibigeragezo. Ikindi kiruranga ni uko nta gitekerezo cyo gushinga urugo umusore n’inkumi bakundana baba bafite.

Ibimenyetso biranga urukundo rudafite icyerekezo :

1.Ntahazaza

Urukundo rufatika rugira icyerekezo n’intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y’uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy’urukundo rwabo.

2.Nta bihe byiza mugirana

Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza.Aha ndashaka gusobanura bya bihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

3.Nawe ubwawe ntuzi niba ukunda umukunzi wawe

Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we niba ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.

4.Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka

Mu bintu biranga urukundo nyarukundo, kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze n’ingenzi. Mu ndimi z’amahanga nibyo bita communication. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga. Ntiwambwira uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n’uko umukunzi wawe amerewe ngo nurangiza unyemeze uburyo icyo murimo ari urukundo.Hambere iterambere ritaraza nibwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe. Kuri ubu communication yaroroshye kuburyo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n’ikiganiro n’ubwo mutandukanyijwe n’intera ndende. Niba biba rimwe na rimwe, harimo
ikibazo.

5.Guhora mushwana

Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto ,menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.

6.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo

Icyizere no kwiyumvanamo hagati y’abakundana n’ibintu by’ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by’ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n’ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yagiye gutungura umukunzi we ku isabukuru y’amavuko ahasanga indi nkumi ||ibyari ibirori byahindutse intambara

Bruce Melodie yatemberanye na Fireboy uri i Kigali