in ,

Bruce Melodie yatemberanye na Fireboy uri i Kigali

Ku wa Mbere Taliki 31 Gicurasi 2021 Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Adedamola Adefolahan umaze kumenyekana nka Fireboy DML, umaze iminsi mu Rwanda, yatemberanye na Bruce Melodie ku musozi wa Kigali basohokana ahazwi nka Fazenda.

Amakuru ahari avuga ko Fireboy yaje mu Rwanda yitabiriye imikino ya Basketball Africa League yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melodie niwe watangaje ko yakiriye Fireboy mu Rwanda, yagize ati “Ni iby’agaciro kwakira umuvandimwe Fireboy mu Murwa wacu Kigali … Twagiye.”

Aya magambo yayaherekesheje amafoto y’ibihe byihariye yagiranye na Fireboy kuri Fazenda.

Ntiharatangazwa  niba hari imishinga aba bahanzi bombi baba bahuriyeho, dore ko n’Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba, yirinze kwemera cyangwa ngo ahakane niba hari indirimbo aba bahanzi bagiye gukorana.

Fireboy yaje mu Rwanda mu gihe kimwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Mr Eazi, Mohombi, J. Cole, Sho Madjozi n’abandi byavugwagwa ko bitabiriye imikino ya BAL yaberaga mu Rwanda.

Fireboy DML afite imyaka 26. Ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ni umwe mu bahanzi bafashwa na YBNL Nation ya Olamide uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria.

Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Vibration’, ‘Jealous’, ‘What if I say’, ‘Need you’ n’izindi nyinshi zitandukanye.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibizakwereka ko uri mu rukundo rudafite icyerekezo||Ubishoboye wabivamo

Rurangirwa Louis yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wo kuyobora Ferwafa