in

NdabikunzeNdabikunze

Ibitangaza byakubaho ushyize amavuta batekesha mu misatsi yawe

Nk’uko Green Living ibivuga, ubwoko bwinshi bw’amavuta akozwe mu bimera yakora byinshi bitandukanye, niba udashobora kubona amavuta yama coconut afite ubushobozi bwo hejuru, ugomba kugerageza amavuta asanzwe. Gusa shishoza neza ko ukorersha amavuta y’umwimerere.

Akamaro ko gukoresha amavuta batekesha mu misatsi

1.Kuwurinda gucika : Haba ku musatsi udefirije no ku musatsi utadefirije hose amavuta awururinda gucika.

2.Gusa neza no kurambuka : Hari abantu bagira umusatsi niyo waba ari mwinshi ukabona uhora usa nabi ntunarambuke ko umuyaga uhuhe unyeganyege. Icyo gihe wakoresha uburyo bwo kurya ukaraba mu mutwe ukoresheje amavuta y’ibimera.

3.Kurinda abantu bashya cyane igihe badefiriza : ku bantu bashyira produits mu mutwe bagashya mu mutwe, umusatsi utarshya iyo bimenyereje kujya bakaraba mu mutwe bakoresheje amavuta icyo kibazo kirakemuka.

4.Kuwubyibushya : N’ubwo ingaruka zidahita zigaragara ako kanya ariko iyo woze amavuta akomoka ku bihingwa nk’ay’ibihwagari, olive, soya n’ibindi uko iminsi ishira umusatsi wawe ugenda ubyibuha.

Uko gukaraba amavuta mu mutwe bikorwa

Ntabwo gukaraba amavuta bivuze kuyakoresha nk’amazi ahubwo urayafata ugasiga mu mutwe hose ugenda umasa gahoro gahoro mu musatsi warangiza ukabireka bikamaramo isaha ugakarabamo n’amazi bisanzwe.

Ku bafite imisatsi myinshi ni byiza ko bagenda basiga amavuta uruhande rumwe bakabona gufata urundi.

Byaba byiza kandi upfutse mu mutwe hakazamo ubushyuhe nibwo amavuta yinjira agakora neza. Ikindi kandi ntugatekereze ko imyanda yatuma amavuta adakora neza ngo ubanze ukarabemo. Jya uyasigamo mbere yo gukaraba ukarabire rimwe ukoreshe shampoo amavuta ashiremo neza kuko umurimo wayo aba yamaze kuwukora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu bine wowe mugore cyangwa umukobwa udafite umukunzi wakora ku munsi wa’abakundana (Saint Valentin)

Nta kiyoni gitagatifu ku mamera koko! Pasiteri yagaragaye yarangariye amabuno y’umukobwa mu rusengero. Video