in ,

Ibisobanuro by’amagambo mashya y’Ikinyarwanda akoreshwa n’urubyiruko.

Kiri gute ?: bimeze bite?
Kiravibura: bimeze neza
Ikintu,stuff: urumogi
Kwiraburiza: Kwiha rubanda

Ururimi rw’ikinyarwanda narwo ni cyimwe n’ izindi ndimi zose zo ku isi kuko narwo rurakura ,rwunguka  andi magambo . YEGOB urubuga rukunzwe n’urubyiruko rwageregeje kubakusanyiriza ibisobanuro by’amagambo mashya y’Ikinyarwanda akoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe ,dore ko amenshi muri yo abantu bakuze , ahanini bagorwa no gusobanukirwa icyo urur rubyiruko ruba rushatse kuvuga .

Amagambo akunze gukoreshwa muri rusange :

Ikosora :Gukora igisa ni icyo mugenzi wawe yakoze ariko ukagikora neza cyane birenze ho.Urugero kugura imodoka nziza cyane irenze iyo mugenzi wawe yaguze.
Gushishura : Gukora ibisa ni ibyabandi ntakintu uhinduyeho kigaragara « plagiat »
Gutera injuga: kubwira umuntu amagambo atari ukuri , umureshya
Tebeza: iri jambo rivugwa risa nk’aho ricecekesha umuntu umusaba kureka kuvuga menshi.
Ihanagure ,Kuraho: kurayo amaso
Ako kantu: ibyo ni byo kuri
Akavumo: icumbi cyangwa urugo
Gukotora: kwibeshya
Kumeneka, kurutera, kwirekura : gusinda bya nyabyo, bikabije
Akagendo : urupfu.
Gukasirwa: Guterwa umwaku
Kuyoka , Gushona : umuntu uyoka bisobanura umuntu uzi kureba kure cyangwa usobanukiwe ,umuntu wumva vuba ibyo bashatse kuvuga.
Kuyoka intero: Kumenya uko byifashe
Imikimba, imipeso, ubukaro : Amafaranga.
Kujya mu gikapu, kuryama : kutamenya ibigezweho, kwiburisha.
Magendu : iri ni ijambo rikoreshwa hagamijwe kuvuga ibintu byose bikozwe mu buryo butari bwiza.
Kurya umukuku: kwirukanka
Agatigito, Kurya Reggae : Kugenda n’amaguru
Agasaraba : umuvumo, ibibazo
Za nduru : ibibazo bihoraho
Abavinodi, abayuda, bene adamu, ab’isi : Abagome ,abahemu
Kwikina: kwiyemera
Kwiyongoza: kwiyemeza
Gucakaza: Gusaka umuntu
Imbiriti, iribenga : Telefoni
Gucika: iri ni ijambo riva kururimi rw’ilingara CIKE = ishuli  kwiga
Amaciki: amasomo
Iboro: ikintu cy’agaciro
Gukubitwa: gufatwa n’ubukene cyangwa kugera mu bihe bibi
Umuntu w’umusaza: umuntu usobanukiwe, ugwa neza, cyangwa uzi ibigezweho
Shumi yanjye : nshuti yanjye
Gukubita agahanga hasi: gukora iyo bwabaga
Inkoko: Ibishyimo bisigaye bigurishwa bitetse
Kuyoka intero: kumenya uko byifashe.
Gukuzaho , Kuzinura: guhemukirwa bamukuje ho bamuhemukiye cga bamwangiye ,kwamburwa
Kurebesha indege: kubeshya umuntu umwambura utwe
Abaniga: abasore
Agatara katse ,Ubunyereri : ubusa, ubukene. Iyo umuntu avuze ngo ari ku bunyereri aba avuze ko ‘ntako ameze mu mufuka’.

Amagambo akoreshwa mu rukundo :

Gupimisha ku biro : Kuryamana n’indaya
Umukinnyi: Umusambanyi ukomeye cyangwa umujura ,iyo bavuze uyu muntu n’ umukinnyi nta wundi mukino uzwi akora
Bubuti, Inzego : umukunzi w’umukobwa (girlfriend)
Kwibebeza: kwitetesha
Kurya abana : Iri jambo rikoreshwa mu buryo 2 kandi butandukanye. Uburyo bwa mbere ni ukuvuga gusambana naho uburyo bwa kabiri ni ukuvuga kwemeza abantu, kumenyekana bidasanzwe.
Kugigiza: Gutereta umuntu ikintu ugahatiriza ntuvirire (Guhatiriza)
Ikibada: imihango y’ukwezi kw’abakobwa
Ikangu , Imbeshu : Indaya
Imbaha: umukobwa wabyariye iwabo mu rugo
Gupimisha ku biro : kuryamana n’indaya
Umucarutsi: umukubaganyi ,umusambanyi
Umukinnyi: umusambanyi ukomeye cyangwa umujura
Inkangu, imbaha : indaya y‘umukobwa
Kuzibura, gupfubura:Umupfubuzi Indaya y’umuhungu mu abagore bubatse ingo

 Ese wowe hari andi magambo mashya uzi akoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe?

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urban Boyz – KIGALI LOVE

Ency via Pro – URU RUGANDA