in

Ibinyamakuru na YouTube Channel zisebya ba Miss zahawe gasopo.

Mu gihe hakomeje irushwanwa rya Miss Rwanda 2022 aho amajonjora y’ibanze yatangiye ubungubu hakaba hakurikiyeho igice cyo guhitamo abakobwa 20 bazajya mu mwihererero, umwuka muri Miss Rwanda ukaba utari mwiza.

Umwe mu bagize akanama nkemurampaka kuri Miss Rwanda 2022, ariwe Munyaneza James, akaba yanenze abantu bamwe na bamwe bafite YouTube Channel bakoresha ibiganiro abakobwa bari muri Miss Rwanda barangiza bagashyira hanze amakosa amwe n’anwe baba bagiye bakora mu mivugire.

Munyaneza James abinyujije kuri Twitter akaba yasabye aba bakobwa uko ari 70 bari guhatanira iri kamba rya Nyampinga kubanza gushishoza mbere y’uko bagiye gukora ibiganiro bakabanza bareba izo Sheni izo arizo, akomeza abagira inama ko abobose garimo ababa batagenzwa na kamwe.

Akaba kandi yanikomye ibinyamakuru bimwe na bimwe byo kuri Internet bisakaza amakosa aba bakobwa baba bakoze kuko ngo biteye igisebo kuri bo ndetse cyane.

Ku wa gatandatu hakaba aribwo hazagaragazwa abakobwa 20 baserekeza mu mwihererero bakaba bazatoranwa muri aba bakobwa bose 70. Uyu mwiherero ukaba uzamara ibyumweru bitatu bikaba bizabera igikondo.

Ibi bikomeje kuvungwa nyuma y’uko hari n’umukobwa wagaragaye atazi intabire ndetse n’uburimiro kandi afite umushinga wo guteza imbere abahinzi.

Gusa bamwe bakurikiranira hafi iri rushanwa bakaba bavuga ko ntacyo bitwaye kubishyirahanze dore ko kandi abo bakobwa aribo baba bayikoreye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Nagatangaye bitaturutse kuntabire😂
0788852453

Mbere y’uko Manchester United ihura na Atletico Madrid David De gea yavuze amagambo yo kwishongora.

Umuhungu n’umukobwa basanzwe bapfiriye aho barara muri Kaminuza.