in

Ibintu umukobwa yakorera umuhungu akunda akigarurira umutima we bitamugoye.

Mukobwa niba koko hari umuhungu wakunze byimazeyo ukamukunda ariko ugatinya kumubwira cyangwa ukabura uburyo umwegera, uyu ni wo mwanya  ngo umwigarurire agukunde nk’uko ubyifuza.

Urukundo ni kimwe mu bintu biza utabiteganyije. Urukundo ruza nk’iyagatera rukakwirundaho rimwe na rimwe ukajya urara udasinziriye ndetse n’akazi kugakora bikakunanira kubera ko intekerezo zawe ziba zatwawe n’uwo wihebeye, nyamara akenshi bikaba utaranamubwira ko wamukunze.
Uyu munsi turibanda ku bakobwa gusa.

Ese ni iki wakora ngo umenye neza ko uwo wakunze yabimenye kandi ari wowe ubimubwiye ukoresheje ibikorwa gusa? Mukobwa ese koko ntiwamukunze ugatinya kumubwira? Reka nizere ko ntabeshya nawe reba neza niba koko ibi bitagufasha mu rugendo rw’urukundo ushaka kwinjiramo n’uriya musore uhora ubona aguca mu maso.

ICYA MBERE MENYA KWIHANGANA

Mbere y’uko dutangira reka tugire icyo tuvuga ku kwihangana. Niba warakunze umuhungu, birumvikana wenda kenshi ukunda kumutangirira ahantu ukicara ugategereza ko atambuka kugira ngo umubone ho gusa. Ese we aragukunda ? Ese uzakoresha imbaraga zawe zose ngo agukunde? Icyo usabwa ni ukwitonda ukamuha umwanya ntubyihutishe kuko urukundo rufata igihe kandi rurihangana ku kigero cya buri wese.

We naramuka atagukunze ntuzirenganye kuko ndatekereza ko nutekereza cyane ugasubiza amaso inyuma uzamenya impamvu kandi izaba ari yo y’ukuri, gusa muhe igihe gihagije, imyitwarire yawe n’imico yawe niba koko ari myiza bizatuma akwiyumvamo. Urukundo rwa nyarwo rusaba kwihangana.

1. REKA YIYUMVEMO KO AKENEWE ARIKO NTIWIKUNDE

Reba! Ndabizi neza ko uri umukobwa wigenga yewe ushobora no kuba udakeneye umugabo, ariko ukuri ni uko abagabo/abasore bakunda kumva bafatwa nk’abakenewe, mwiteho bya hato na hato umuhamagare, umwereke ko akunzwe mu bandi. Ibyo uzagenda ukora bizatuma nawe aguhindukirira agukunde ariko mutarabibwirana. Ujye ugerageza kumusaba ubufasha rimwe na rimwe mu gihe wagize ikibazo nabyo bizamwereka ko akunzwe bitume akugarukira akwiteho.

2. REKA AGUKUMBURE.

Niba warakunze umuhungu iteka uzahora wifuza kugendana nawe, ndetse no guhorana nawe, ahari nawe azabikunda ariko si byiza ko muhorana. Byibura muhe umwanya agukumbure niba koko igihe mwari muri kumwe waramweretse ko akunzwe, azagukumbura kuko nagukumbura azagutekereza, atangire kukwiyumvamo cyane cyane ibyiza ujyumukorera.

3. MUGUYAGUYE NIBA KOKO ABIKWIRIYE.

Yego! Byumve neza ntabwo tugusabye gusoma uyu muhungu, ariko mwegere umubwire utugambo twiza tujyanye n’ibyo yambaye, uko ameze mbese ugaragaza ko utabaho mutari kumwe. Urugero, mubwire uti “Ohh cher aka gashati karatangaje ni keza cyane ndagakunze, ariko cher uzi ko uri umunyembaraga ? Ohh Bobby sinabona icyo nakora ntagufite nta buzima nagira” Benshi mu bakobwa ntibita ku bahungu ngo babaguyaguye kabone n’iyo byaba bikenewe ko bibaho kandi babibona, mukobwa uyu ni wo mwanya wawe.

4. REKA UKO UTEYE (INYUMA) BYIGARAGAZE NTUBIHINDURE

Abakobwa benshi bakunda kwihindura uko bagaragara inyuma cyane cyane iyo bazi ko bagiye guhura n’abo bihebeye kabone n’iyo batarabibabwira baritaka cyane kuko baba bashaka kugaragara nk’ibitangaza, ariko ukwiye kumenya ko uko uzahindura uko wowe uteye ni nako uzaba ugabanya amahirwe yo kwizerwa n’uwo musore mugiye guhura. Umunsi azamara kugukunda agasanga uko yari akuzi si ko uri, mukobwa ntazongera kukuvugisha uzaba wikozeho. Niba koko ushaka ko mukundana, byaba byiza akumenye neza akamenya isura yawe y’ukuri.

5. MUREKE AMENYE KO URI KUMUTEKEREZA

Mu minsi ya mbere yo guteretana n’umuhungu, ushobora kujya ugira isura imeze ukuntu, mu gihe utekereza ko atazigera akugarukira. Muri icyo gihe rero ntuzazuyaze kumubwira ko umutekereza buri munota, nubikora kenshi nawe azagera ho yisange yabikubwiye.

6. BA UWA MBERE USHYIGIKIRA GAHUNDA ZE N’IBYO AKUNDA GUKORA

Ntabwo wahita ujya mu mpano ze ngo umufashe kuzikora ariko wenda wamushyigikira ukamwereka ko nawe umukunda kandi ukunda cyane ibyo yahisemo gukora. Niba akunda kuririmba akaba afite igitaramo muherekeze mujyane umufane, icyo gihe uzaba umweretse ko utari kwigira nk’aho umukunda ahubwo uzaba umweretse ko ukunda ibyo yahisemo.

7. NTUKAGERAGEZE KUMUHINDURA

Niba ushaka kumuhindura menya ko wayobye rugikubita. Urugero ukamubwira uti ”Njye nkunda kurya ifiriti niba nawe utaziriye ndarakara n’ukuri mbabarira nawe uzirye”.Hari byinshi utazishimira mu gihe uzaba uri kumwe n’uyu musore ariko ntibizabe imbarutso yawe yo kwivumbura. Ntabwo byashoboka ko uhindura umusore/umugabo mu byo akunda. Ntumutegeke kubihindura ahubwo mureke nanahinduka azabikore ari we ubwe ubyifatiyemo umwanzuro.

8. MUTEGE AMATWI MU GIHE AVUGA

Niba ari kuvuga ihangane umutege amatwi yawe yose umurebe mu maso avuga ndetse umwereke ko uri kumva amagambo ye, mbese kuva kuri 60-80 ku ijana ube uvugisha ingingo z’umubiri wawe (Non-Verbal communication) niba koko ushaka ko agukunda.

9. MWEREKE KO UMUSHIMIYE NIBA AGUKOREYE NEZA

Ubu ni ubundi buryo bwo kwegukana umusore/umugabo akagukunda byimazeyo. Tekereza umusore cyangwa umugabo ukunda aramutse akuzaniye ku kazi impano nziza yo kugushimira ku bwo kumubera inshuti nziza wabyifatamo ute? Uko byagenda kose ibi bizakwereka ko atangiye kukwitaho. Ese wowe uzakora iki ngo umushimire ? Uwo ni umukoro wawe, nawe tekereza icyo wamukorera ngo yishime. Iga kujya umubwira ngo urakoze kabone n’iyo yaba ntacyo yagukoreye. Uko umushima cyane ni ko urukundo rwe rwiyongera.

10. IGA KUMWIZERA

Kwizera umuntu biragora cyane cyane iyo wababajwe na we ariko ndagusabye we reka kumurakarira mwereke ko atandukanye, umuhe kwizera kwawe kugira umubano wanyu ukomeze. Niba ufite urukundo ugomba no kugira kwizera.

SRC: sexyconfidence.com&inyarwanda.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cap Vert irakomeye kandi iri iwabo- Mashami aburira abakinnyi be

Amagaju aherutse kurwaza COVID abakinnyi 11 yabihaniwe ntazitabira Payoffs