Habaho abasore bakunda kugaragaza umutima witonda ndetse bakagira urugwiro bityo bikaba akenshi byagora abakunzi babo kubyihanganira kuko baba babona bibangamiye umubano wabo.Nibyo tugiye kugarukaho tubereka ibyo wowe mukobwa ukwiye kwihanganira niba wiyemeje gukundana n’uyu musore witonda.
1.UBA WUMVA HARI IKIBURA KUBERA KO IBINTU BYOSE ARABYIKIRIZA
Abagore bamwe na bamwe barekera aho gufata abakunzi babo serieux kubera kwitwara nk’aho ibintu byose ntacyo bibabwiye. Bityo umusore nk”uyu ushobora kubura icyubahiro kimuturutseho keretse gusa igihe ukunda gukontororwa.
2.UBA UHANGAYIKIYE NIBA KOKO YITONDA KU RWEGO YAHAKANIRA ABANDI BAKOBWA BAMUSHAKA
Ntago byoroshye kwizera umuhungu bigora cyane guhakanira buri wese. Hari amahirwe menshi y’uko ashobora kwemerera undi muntu akamwakira mu gihe amushyizeho imbaraga n’igitutu. Niba rero ibi ubibona, tangira umuganirize.
3.UJYA WUMVA BIGUTEYE UMUJINYA KUBERA KO ITEKA AVUGISHA UKURI KU KUNTU ABYUMVA
Gukundana n’umuhungu udashobora gufata umwanzuro kugira ngo agushimishe bitesha umutwe, ariko kurundi ruhande kuba ameze gutyo buriya ni ikimenyetso kigaragaza ko kuganira na we ibintu byose aba yabyoroheje. Mbere yo gukundana n’umuntu mwiza nk’uwo ugomba kumenya koko niba ari ibya nyabyo cyangwa se koko mu buzima bwe gufata imyanzuro n’ubundi bimugora
4.RIMWE UJYA UGIRA ISHYARI KUBWO KUBA YITWARA NEZA KU BANDI BAKOBWA N’ABAGORE
Gukundana n’umuntu mwiza kuri buri wese Suri iruhande rwe bituma wumva utorohewe, gusa ugomba kumenya ko kwitwara neza ku bandi bitandukanye no kuba ukunda umuntu.