in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ibintu umugabo atagomba kubwira umugore we uko byagenda kose||byanabasenyera.

Mu bisanzwe, abashakanye baba bagomba kubwirana byinshi ku buzima bwabo, ku mirimo,… hari n’abemeza ko ntacyo baba bagomba guhishanya. Nibyo koko ukuri kuza ku isonga mu byubaka urugo ariko nanone nta wakwirengagiza ko no kwirinda icyarusenya ari ngombwa.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa Yahoo! turarebera hamwe ibintu 6 umugabo aba atagomba kubwira umugore we nk’uko byashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi.

1.Kumubwira ko akwiye kujya yisiga ibisayidira isura kurushaho: Kubwira umugore wawe ko akwiye kujya yisiga ibirungo (maquillage) birenze uko abikora uyu munsi bituma yumva ari mubi. Ubusanzwe ‘maquillage/make-up’ ni ikintu gisa na ‘masque’ ku buryo rimwe na rimwe bitaba byiza kubona umugore utayisize mu gihe amenyereye kwisiga. Aho kubwira umugore ko akwiye kwisiga kurushaho, wajya umwegera mu gihe arimo ategura imyambaro ye ukamufasha guhitamo ikijyanye n’umunsi.

2.Kumubwira ko inshuti ye y’umukobwa ari mwiza: N’iyo waba utarigeze utekereza kugirana umubano wihariye n’iyo nshuti ye; aha ikijya mbere ni uko umugore yumva uri kumugereranya n’inshuti ze za hafi. Kuri we bimubera igikomere, ndetse bishobora kumuviramo gushwana n’iyo nshuti ye ariko bagashwana by’igihe gito.

3.Kumubwira ko hari igihe wifuje gutandukana nawe: Kumva ko ukunzwe kandi nawe ukunze nicyo kintu nyamukuru ahanini gituma abantu bashakana. Kubwira umugore wawe ko hari igihe wifuje gutandukana nawe, bituma yibaza niba uyu munsi unejejwe no kubana nawe cyangwa se niba ari uko aba akunejeje muri ako kanya bigatuma uvuga n’ibyo utagakwiye kuvuga! Si byiza kubimubwira kabone n’iyo byaba byarakuvuye mu bitekerezo.

4.Kumurakarira ngo yatinze kwitunganya: Buriya abagore bababazwa cyane no kuba abagabo barakazwa n’uko abagore babo bitunganya umwanya munini mu gihe abagore bo baba barimo bakora ibishoboka byose ngo barusheho kureshya abo bakunda.

5.Kumubwira ko avuga menshi: Abagabo bajya bitotomba bavuga ko abagore bavuga amagambo menshi ku buryo banabaca mu ijambo. Kuba umugore wawe akubwira ibintu byinshi ni uko aba anejejwe no kuba afite umuntu uri kumwumva.

6.Si byiza kumuganiriza ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina wakoze mbere y’uko muhura: Hari igihe waba wibwira ko urugo rwawe rukomeye, rukundanye, rubwizanya ukuri ku buryo wajya unanyuzamo ukamutera urwenya ku bijyanye n’ubuzima wabanye n’abandi bakobwa mbere yo guhura n’uwo muri kumwe. Icya mbere cyo imibonano mpuzabitsina ni ikintu kiba hagati y’abantu babiri kandi gifatwa nk’ibanga rikomeye hagati yabo. Kuba rero washyira hanze ibyo wakoranye n’undi mukobwa ntibiryohera ubwonko bw’umugore wawe habe na gato, kuko nawe atekereza ko hari igihe uzamuvamo. Muri rusange nta n’ubwo ari byiza guhora umuganiriza ku bantu mwakundanye mbere ye (ibi ni rusange yaba ku bagabo ndetse no ku bagore).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Bahavu Jannet n’umugabo we, Fleury Legend

Moses Turahirwa ugiye gushyingiranwa na Cedric birangiye ateguje abantu igikwe.