in

Ibintu by’ingenzi wakora bigatuma umukunzi wawe akugirira icyizere.

Mu rukundo biba byiza iyo ukundanye n’umuntu ukwizera n’ubwo biva kure kugira ngo akwizere gusa ugomba kwibuka ko icyizere giharanirwa. Kuba mukundana ntibivuze ko mwizerana, niba wifuza ko umukunzi wawe akwizera byimazeyo ukwiye gukora ibi bintu:

1.Kutivumbura:

Kwivumbura ni ikintu kibi cyane mu buzima busanzwe bwa buri munsi noneho iyo uhora wivumbura cyangwa wirakaza ku mukunzi wawe ikibaye cyose ukarakara nawe arabirambirwa kandi nawe akakurambirwa vuba. Ikizima watuza n’iyo yakubabaza ukaza kubimubaza mumeze neza mwese mwishimye ucishije make burya aragusobanurira kandi akabikubwira neza rwose. Ndabizi kubyihanganira biragora ariko ikiza ni uko wagerageza
hanyuma ukaza kumuhana mwese nta n’umwe ufite umujinya, icyo gihe arabyumva kandi akagerageza ku buryo bitazongera.

2.Kutamutendeka:

Bakunze kuvuga ngo gutendeka ni byiza ariko njye siko mbyumva,
ushobora gutendeka umuntu kandi yagukundaga ugasanga arabimenye, icyizere kigahita gishira cyangwa mugahita mutandukana kandi yagukundaga by’ukuri wawundi wamutendekagaho ugasanga we ntagukunda.

3.Kumukunda:

Uzamukunde kandi ubimwereke ureke bya bindi bajya bavuga ngo iyo
ukunze umuntu ukabimwereka aragusuzugura cyangwa ashobora guhita agutendeka, ibyo ntaho bihuriye ushobora kumukunda ukabimwereka ndetse bigatuma nawe yirekura wese kuko aba abona ko nta buryarya bukurimo.

4.Kubwizanya ukuri:

Burya mu rukundo habaho ibintu byinshi byatuma rurushaho kwiyongera rero no kubwizanya ukuri biri muri bimwe mu byagufasha mu rukundo. Tangira ubwize ukuri umukunzi wawe kuri buri kimwe cyose ku buryo anakugenzuye yazajya asanga ibyo wamubwiye ari ukuri.

5.Kumwitaho:

Burya kwita ku mukunzi wawe ni byiza kandi ntabwo bisaba ibintu
byinshi, niba aguhamagaye ukamwitaba kandi umuvugisha neza icyo
akubajije ukamusubiza witonze kandi umubwiza ukuri, ukamuha impano umutunguye niyo yaba ari nto burya iramushimisha kandi ukazajya umenya uko yiriwe n’uko yaramutse mbese ukamuha umwanya mu buzima bwawe ukongeraho no kumwereka inshuti zawe kuko bimwereka ko uterwa ishema
nawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburyo bwiza umusore n’inkumi bakundana bya nyabyo bakwiye kwitwaramo.

Umunyamukuru ukunzwe muri RBA yaserezanye n’umukunzi we (AMAFOTO)