Ibintu byahinduye isura! Umutoza mushya wa Rayon Sports yakoze agashya mu myitozo y’uyu munsi abari aho bose barumirwa kubera ukuntu bitari bisanzwe
Umutoza w’ikipe ya Rayon mushya Yamen Zelfani ukomoka mu gihugu cya Tunisia, yakoze agashya mu myitozo yakoresheje uyu munsi abaje ku myitozo Bose baratungurwa.
Kuri uyu wa Kane ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ikomeye ndetse umutoza Yamen Zelfani ubona ko hari amayeri arimo kwigisha abakinnyi be ibintu bishya kandi bitanga icyizere ndetse bikanatera ubwoba abacyeba.
Muri iyi myitozo abafana bari bitabiriye ari benshi cyane nkuko bisanzwe ariko bari baje no kureba abakinnyi bashya 2 bakomoka mu gihugu cy’ubugande ari bo Joachiam Ojera ndetse na Charles Bbaale. Aba bakinnyi batumye ibintu mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo bihinduka cyane kubera ukuntu abanyamakuru bari bagiye no gukubitwa.
Ubwo abanyamakuru benshi bageraga ku myitozo ya Rayon Sports ndetse n’abafana bamenyeshejwe ko bahawe iminota 15 ya mbere yo gufata amafoto ndetse n’amashusho ariko nyuma yaho babwirwa ko bafunga Camera ndetse n’ibindi byakerekana amayeri y’umutoza usibye kureba gusa.
Umunyamakuru wari wemerewe gufungura camera ngo afate amashusho yagaragarizwaga umutima mubi cyane kubera itegeko ryari ryatanzwe n’umutoza Yemen Zelfani.
Uyu mutoza mushya wa Rayon Sports asa nk’uwazanye udushya muri iyi kipe. Ibi ntabwo byari bisanzwe cyane kuko ikipe ya Rayon Sports ntabwo byigeze bibaho ku kuba iyi kipe yakora imyitozo abaje kuyireba bagahabwa iri tegeko.