in

Ese mama aje gusinyira iyihe? Hagati ya Kiyovu Sports na Murera bagiye kwishakamo umunya mujyi kurusha undi kubera umukinnyi wafashe indege imwerekeza i Kigali kandi akaba avugwa mu makipe yombi -AMAFOTO

Ese mama aje gusinyira iyihe? Hagati ya Kiyovu Sports na Murera bagiye kwishakamo umunya mujyi kurusha undi kubera umukinnyi wafashe indege imwerekeza i Kigali kandi akaba avugwa mu makipe yombi.

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Bigirimana Abedi amaze iminsi ateza urujijo bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera amakipe atavuga rumwe akomeje kuvugwamo.

Abedi yamaze gufata rutemikirere imwerekeza i Kigali gusa hari amakuru avuga ko uyu musore ashobora kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga umwaka ushize w’imikino.

Gusa hari andi makuru amwerekeza muri Rayon Sports imaze iminsi yifuza uyu mukinnyi cyane binavugwa ko yaba yaramaze kumvikana nayo gusa haracibazwa ikipe agiye kwerekezamo hagati yizi zombi.

Ifoto ya Bigirimana Abedi agiye gufata rutemikirere:

Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma y’uko umunyamakuru Kwizigira ukorera itangazamakuru ry’igihugu agaragaje ko Abedi agiye kuza i Kigali:

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya koko aho yaciye ntihaca urwango! Ariel Wayz ashyize hanze ifoto muri aka kanya Juno Kizigenza arambitse imisaya mu gatuza ke ndetse nawe amurambitseho ikiganza byatumye benshi bacika ururondogoro -IFOTO

Ibintu byahinduye isura! Umutoza mushya wa Rayon Sports yakoze agashya mu myitozo y’uyu munsi abari aho bose barumirwa kubera ukuntu bitari bisanzwe