in ,

Ibintu byagufasha guhaha imyambaro itazava kuri mode vuba

Igihe kinini usanga guhaha imyenda, inkweto, n’ibijyanishwa biri mu bintu bituma udatera imbere kuko uhaha imyambaro uno munsi ejo ikaba yavuye kuri mode ukayibika. Bimwe mu bizagufasha guhora usa neza kandi udahashye imyenda ya buri munsi ni uko uzajya ugura imyambaro itazajya iva kuri mode vuba kugirango itazajya igutera isoni zo kuyambara igihe yavuye kuri mode.

Jya ugura ibyo ukunda : Jya ugira imyambaro runaka wumva ko ari umwambaro wiyumvamo kandi nawe uziko uwambara ukakubera. Wikwigana abandi ngo uvuge ko ubwo wawubonanye umuntu runaka ko ubwo nawe ugomba kuwugura. Ni byiza rero ko uhora ufite imirongo ugenderaho mu kugura imyambaro ukunda.

Menya umwambaro ukubera : Kugura umwambaro uzatinda kuri mode ntibivuze ko ugura ibyo wiboneye byose kuko mode ya mbere ni uko wambara ukaberwa iyo uzi mu mutwe wawe ubwoko bw’imyenda wambara ukaberwa nabyo bikurinda kugura ya myenda uzambara rimwe yahararukkwa ukayibika. Umwenda ukubereye ntiwita ku kuba ugezweho cyangwa se utagezweho.

Jya uhaha umwenda nta bintu bikwihutisha : hari abantu usanga bagura imyenda yo kuzajyana mu birori ibirori bizaba ejo. Ibyo bituma ugura umwenda utatekerejeho ngo ugire amahitamo ahagije kuko uba utekereza ku birori by’umunsi umwe gusa.

Ikiza ni uko wajya ugura umwenda habura igihe kirerekire ngo ujye mu byo wateganije kuzawujyanamo. Ibyo bituma na nyuma yaho ubona ko ushobora kuzajya uwujyana mu bindi birori kuko wawuguze udahuzagurika.

Irinde gushiturwa n’ibigezweho : gushiturwa na moderi z’imyambaro cyangwa se inkweto n’ibindi bijyanishwa bigezweho ni kimwe mu bintu bituma uhaha imyambaro ejo ikaba ivuye kuri mode.

Nubwo atari byiza ko wakambara moderi za kera jya ugerageza gutekereza kuri moderi ubona ko ari za zindi z’ibihe byose. Urugero nk’ikanzu ya droite igeze mu mavi cyangwa se hejuru yayo, ijipo za cotton za droite, ipantaro ya jeans, iyo ni imyambaro abantu bahora bambaye kandi ntawaguseka ngo avuge ko wambaye ibyavuze kuri mode.

Ihimbire moderi yawe wihariye niba ugiye kudodesha : Fatanya n’umutayeri wawe utekereze moderi yihariye ashobora kukudodera cyangwa se ushakishe iyo ubona ko idaharawe n’abantu benshi. Ibyo bizagufasha kwambara umwenda wawe uwishimiye kuko burya abantu benshi ntibakunda kubona bambaye ibisa n’iby’abandi.

Jya wibwira ukuri kwawe uzi ntukarindire kukubwirwa n’abandi : urugero niba uzi amajipo ukunda aho aba ageze, tuvuge ko ukunda agera hejuru y’amavi gato, ntukabaze uri kugurisha cyangwa se undi muntu mwajyanye kugura ngo iyi jipo urabona igera mu mavi neza ?

Iyo bakubwiye uko bo babibona udashyizeho uko wowe ubibona ushobora kugera mu rugo ugatangira kubona atariho igera kandi wavuye kuyigura wari wayikunze nyuma ukumva ko ushobora kuba wayigurishijwe n’ukuri abandi bakubwiye atari ku bw’ukuri kwawe.

Ibi ni bimwe mu bizagufasha guhaha imyambaro izatinda kuri mode ku buryo uhaha umwambaro ukarinda usaza ukiwukunze kandi uwambara ukumva uraberewe.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Igisabo yatunguwe numwe mu bafana be wamubwiye ko yaberwa no kujya mu marushanwa y’abakobwa bafite ibibuno binini

Miss Igisabo yatashye amara masa