in ,

Miss Igisabo yatashye amara masa

Uwase Hirwa Honorine wari waserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth yabuze igihembo na kimwe muri byinshi byatanzwe kuva ku munsi wa mbere kugeza ku musozo.

Ibirori bya Miss Earth byabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2017 ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay.

Irushanwa rifite intego y’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi. Umukobwa watowe kuri iyi nshuro yitwa Karen Ibasco wo muri Philippines akaba ku isonga mu basubije neza ari nacyo cyashingiweho.

Abandi bakobwa batahanye ibihembo bikomeye ni Nina Robertson waserukiye Australia wagizwe Miss Earth Air, Miss Earth Fire ni Lada Akimova(Russia) naho Miss Earth Water agirwa Juliana Franco(Colombia).

Ibirori byatangiye ku isaha ya saa mbili z’ijoro ku isaha ya Pasay[byari saa munani z’amanywa i Kigali]. Abakobwa babanje kwiyerekana bose hamwe uko ari 84 mu kivunge nyuma bahita batangaza abakobwa 16 batoranyijwemo Miss Earth.

Ibihugu 16 byaje mu myanya ya mbere ni Thailand, USA, Russia, Tonga, Colombia, Angola, Guatemala, Vietnam, Switzerland, Bosnia and Herzegovina, Australia, Philippines, Venezuela, Netherlands, Cameroun ndetse na Czech Republic.

Umuririmbyi Shontelle[wari no mu bagize akanama nkemurampaka] yahise ajya ku rubyiniro aririmba indirimbo ye izwi cyane yitwa ‘Impossible’ ibirori birushaho gushyuha. Nyuma ye abakobwa bahise baza kwiyerekana mu mwambaro wo kogana ari nabwo akanama nkemurampaka katoyemo umunani ba mbere.

Abakobwa bageze mu cyiciro cya Top 8 ni Australia, Philippines, Thailand, Venezuela, Colombia, Czech Republic, Netherlands na Russia.

Uko ari umunani bagarutse bambaye amakanzu yo gusohokana babazwa ibibazo ku ngingo zitandukanye bane bafite ubumenyi kurusha abandi bajya mu cyiciro cya nyuma cyatowemo Miss Earth.

Abakobwa bane bageze mu cyiciro cya nyuma ni Juliana Franco(Colombia ); Nina Robertson(Australia); Karen Ibasco(Philippines) ndetse na Lada Akimova(Russia).

Aba bakoze imyiyereko ya nyuma baherekejwe n’umucuranzi w’umuhanga mu gukirigita violin; babajijwe buri wese ikibazo kimwe akanama nkemurampaka gahita gatangaza ko Karen Ibasco wo muri Philippines ahigitse bagenzi be.

Uwase Hirwa Honorine[wamamaye nka Igisabo) ntiyabashije kubona igihembo muri bine bikomeye byatanzwe muri ibi birori. Mu bihugu bya Afurika umukobwa wo muri Angola na Cameroun nibo bageze muri 16 ba mbere, aba kandi banahawe imidali mu bihembo byari biherutse gutangwa.

Mu bindi bihembo byatanzwe mu minsi yabanjirije ibirori nyamukuru nabwo Miss Uwase Hirwa Honorine ntiyabashije gutsinda gusa mu ibazwa riheruka yabonetse mu bakobwa 15 ba mbere basubije neza bikanezeza akanama nkemurampaka.

Miss Earth 2017 Karen Ibasco wo muri Philippines yaje ku isonga mu basubije neza ari nacyo cyashingiweho

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu byagufasha guhaha imyambaro itazava kuri mode vuba

Inkomoko y’abasore batera ivi basaba abakobwa kubana