in

Ibintu bitangaje wamenya ku ntare,umwami w’ishyamba.

Intare ni inyamaswa ifite ubukana ikaba ikunze guhabwa akabyiniro ko kuba umwami w’ishyamba. Iyi nyamaswa ifite udushya twinshi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imibereho y’intare ndetse n’udushya zikora mu ishyamba.

Intare benshi bazi nk’umwami w’ishyamba ni inyamaswa y’inkazi ikunda kuba ahantu hari umukenke, ikigereranyo kigaragaza ko iy’ingabo ipima ibiro 180 na ho iy’ingore ikagira ibiro 130. Intare yigeze kubaho ifite ibiro byinshi yari ifite ibiro 375. Iyi nyamaswa kandi ishobora kugendera ku mvuduko wa kilometero 81 mu isaha imwe, urusaku rwayo igihe itontoma rushobora kumvikana ku birometero 8 uvuye aho iba iri.

Intare y’ingabo biroroshye cyane kuyimenya kubera ubwoya bwinshi (Umugara) buzwi nka (manes) iba ifite ahagana ku ijosi, ndetse intare zifite ubu bwoya busa n’ubwijimye zikurura intare z’ingore cyane.
Intare zo muri Afrika zikunda kurya inyamaswa zisa naho ari ndende urugero ni nk’imparage, impongo n’izindi. Intare y’ingore ikenera kurya ibiro 5 by’inyama ku munsi na ho iy’ingabo ikarya ibiro 7 by’inyama cyangwa birenga ku munsi.

Intare z’ingore nizo zifite umwihariko wo guhiga cyane ugereranyije n’iz’ingabo. Ikindi gitangaje ku ntare ni uko zikubye inshuro 6 umuntu ku kubasha kumenya ahari urumuri ari byo bituma bitazigora guhiga mu gihe cy’ijoro.

Intare kandi zimara hagati y’amasaha 16 na 20 ziruhuka mu gihe cy’amanywa, kubera ko zigira imvubura z’ibyuya nke ni cyo gituma zibungabunga imbaraga zazo mu gihe cy’amanywa ziruhuka bihagije kugira ngo zize kubona imbaraga zihagije mu gihe cy’ijoro kuko ari bwo haba hari amafu.

Intare y’ingabo igira uburebure bw’ubutambicye buri hagati ya centimetero 184 na 208 na ho ku ngore ni hagati ya centimetero 160 na 184. Zikaba zitagira ubuzima buramba kubera ko zirya inyama cyane ari cyo kimwe no ku bantu, iyo bakunda kurya inyama cyane bituma basaza vuba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa wa Diamond Platnumz yamugaragarije amarangamutima adasanzwe, maze amusaba gukora ikintu gikomeye cyane.

Asinah Errera ati : “Umugabo waguhaye icyo wifuza cyose ashatse yanaguca inyuma ntakibazo”