in

Ibintu bitangaje wamenya ku gikoma n’akamaro kacyo.

Nkuko bavuga ko hari indwara bantu bashobora kurwara bikaba ngombwa ko bagira ibanga ntibavuge neza ikintu kibakiza bitewe n’uko akenshi usanga kiba kitavugwaho rumwe hanze mu bantu batandukaye.

Igikoma rero nacyo akenshi uzanga banshi mubantu bagifata cyangwa se bagikunda iyo ubabajije baraguhakanira ariko bakarenga ugasanga bakinywa ahantu biherereye dore ko muri ibi bihe abantu bose muri rusange bahanganye n’icyorezo cya Corona Virus, byagiye bivugwa ko abagabo benshi bari baravuze ko batazigera banywa igikoma nyamara ngo ahubwo abagore bagiye basabwa ibisobanuro byinshi iyo cyabaga cyabuze cyangwa se batetse ikidahagije.

Dore bimwe mu bintu igikoma gifasha abakinywa yewe bituma gikomeza n’imitima yabatari bake mu ibanga:

1. Cyongera ubudahangarwa bw’umubiri.

ubuhsakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu anywa igikoma aba yongerereumubiri we ubushobozi bwo kuba wahangana n’indwara nyinshi zitandukanye kuko igikoma gikungahaye kuri vitamin A igira uruhare mubusugire bw’umubiri.

2. Gikomeza amagufa

Iyo witegereje abantu barinda cyane mu tubari cyangwa se abarinda aba star (bouncers) ushobora gutekereza ko bariya bagabo badashobora kugikoza mu kanwa kabo nyamara igikoma ahubwo kiri mubintu byibanze bibafasha kubera gukungahara cyane kuri calcium ikomeza amagufa ndetse n’amenyo niba nawe ushaka amagufa akomeye kuva uyu munsi utangire wisomere kuri iki kinyobwa gikunze kw’itwa icyababyeyi.

3.Gifasha umuntu mukugira apetit.

Burya hari abantu usanga bagira ibibazo byo kurya ugasanga akenshi niyo bariye bafata duke cyane , ariko burya ngo igikoma ni igisubizo kuko iyo unywe agakombe kamwe k’igikoma mere ho amasaha bairi ngo ufate andi mafunguro asanzwe kigufasha kuza kurya wisanzuye ndetse ukagira na apetit.

4. Kirinda indwara y’umutima

Hashingiwe ku bushakashatsi bwamaze imyaka 25 ndetse bugakorerwa kubantu basaga 100 000 igikoma byagaragaye ko iyo umuntu yagiye agishyira mubinyobwa bye bya hafi bimufasha kuba yagira amahirwe yo kuba ntaho yahurira n’indwara y’umutima indwara tuziko iri muzimaze guhitana batari bake mu myaka 20 ishize.

5. Kigabanya umuvuduko w’amaraso.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira umuvuduko mwinshi wamaraso ari ibibazo bikomeye kuko uwufite abashobora guhita apfa igihe cyose yaba ahuye nakantu kamukanga n’ubwo bitagombera ko kaba kanini cyangwa se akaba yakora ikintu kivunaye ho gatoya gusa ngo igikoma ni kimwe mubintu biduhora hafi byadufasha muguhangana n’iki kibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma , 11 bashobora kubanzamu kibuga

Menya agaciro k’imitungo y’umuhanzikazi Rihanna uri mu bakize ku Isi.