Mutoni Balbine yatangiye kumenyekana ubwo yabaga Mss High school 2014, ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016, akaba n’igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015, mbere yuko ajya muri Canada yari umunyamakuru kuri Radio 10 na TV10, Hano  hari ibintu ushobora kuba utarigeze umumenyaho Kuri  Miss balbine wavutse taliki ya 28/10/2016
Mu mezi 11 ashize ibihuha byasakaye bivuga ko Balbine yaba yarakoze ubukwe mu ibanga na Uncle Austin
Ibi bihuha byasakaye mu kwezi kwa ku Ugushyingu kubera amafoto yagaragazaga Uncle Austin yambaye ikoti ari kumwe na Mutoni Balbine Wari wambaye imyambaro y’abageni,Kubw’umwambaro w’abageni aba bombi bari bambaye byaje guteza urujijo kuri bamwe bibaza niba haba habaye ubukwe mu ibanga gusa nyuma biza kugaragara ndetse byemezwa na ba nyir’ubwite ko nta bukwe bw’ibanga bwabayeho.
Ahubwo ngo ahubwo  ngo we na Uncle Austin bakaba bari mu bikorwa byo gufata amashusho n’amafoto bagombaga kugaragaramo ari abageni bitandukanye n’amakuru yari yasakaye ndetse ibi byahise bitera Balbine kugaragaza umukunzi we ko ari Arsene kwitonda
Miss Balbine ubwo yarafite imyaka 17 yahamije ko filme z’ubusambanyi ari mbi ku rubyiruko  ndetse kuko zihindura imitekerereze yarwo
Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss High school ryahatanirwaga n’abakobwa 11, Miss Barbine Mutoni yaganiriye  na The New Times  [hari muri 20140] yashimangiye gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurinda abakiri bato kunywa ibisindisha no kujya mu tubari bataruzuza imyaka y’ubukure.
Icyo gihe  Abajijwe icyo avuga kuri filime z’ubusambanyi zoretse rumwe mu rubyiruko yagize ati” Filme z’urukozasoni Ni ikintu kibi cyane kuba hari urubyiruko ruri muri ibyo bintu. Bagomba kubirindwa mu buryo bwose bushoboka kuko bifite ingaruka mbi ku buzima bw’abakiri bato , cyane cyane byangiza imitekerereze yaboâ€
Ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda muri 2016 yararibuze maze bamwe bamwitirira umunyapolitiki Kizza Besigye
Mutoni Balbine yatunguye benshi ku bwo kutaboneka mu bakobwa batanu ba mbere ndetse agasezererwa nta kamba abonye mu gihe yari yitezweho kuboneka mu batsinze nk’umukobwa wari umenyereye irushanwa ndetse biza kurangira bivuzwe ko yazize kata,Guhatana ubugira kabiri agatahira aho, byatumye ahabwa izina rya “Kizza Besigyeâ€, umunyapolitiki wanze kuva ku izima mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda kuva mu mwaka wa 2001.
Nyamara we yagaragaje ukudacika intege ndetse yatangaje ko ku mwira Kizza ntacyo byamuciyeho ntege ,yabwiye  ati”Ibyo bavuze byose narabibonye, banyise amazina atandukanye ariko ntabwo byanciye intege. N’ubundi nsanzwe mfite ikamba kandi iryo ntaho ryagiye, nzakomeza mbe uwo ndi we […] Ubusanzwe sinjya nterwa ubwoba n’amagambo, abantu bavuga ibyo bashatse.—
Yafashe umwanzuro ndakuka wo kutazagaruka muri Miss Rwanda ndetse  avuga ko yawufashe atabitewe n’abamwise Kizza Ati “Kunyita gutyo sibyo byatumye mfata umwanzuro. Juste ntabwo nzagaruka.â€
Ni umwe muri Banyampinga b’u Rwanda bafite abakunzi kandi bemera,Balbine akundana na Arsene Kwitonda ndetse bombi ntapfunwe bibatera .Buri wese yishimira kwereka urukumbuzi afitiye undi cyane cyane ubu batari kumwe kuko Arsene ari mu Butaliyani naho Miss balbine akaba ari kwiga muri Canada