Ushobora kumva iby’iki kiyaga cy’urupfu ugakeka ko ari nk’inzozi gusa ni ukuri kuzuye.Iki kiyaga kidasanzwe kimeze nk’ikidendezi cy’amazi kiri mu kibaya mu gihugu cya Tanzania, icyakora iki kiyaga giteye ubwoba cyane kuko bivugwa ko kibarizwamo imyuka mibi. Inyamaswa yose cyangwa umuntu ugize ibyago akagira aho ahurira n’amazi y’iki kiyaga apfa urupfu rubi, rurimo umubabaro uteye ubwoba kandi rugenda gacye.
Bivugwa ko ikintu cyose kigize aho gihurira n’amazi yicyo kiyaga gihinduka ibuye.Abahanga mubya siyansi bavuga ko ibi biterwa n’imyunyungugu ya PH ibarizwa muri aya mazi kukigero cyo hejuru kuko iri hagati ya 9 na 10.5.
Iyi myunyungugu rero ingana gutya ifite ubushobozi bwo kumisha ikintu cyose bihuye kikaba ibuye muburyo bwa burundu. Ikindi giteye ubwoba kurushaho nuko ngo amazi yiki kiyaga atajya asohoka ahubwo ahora yinjira, bivuze ko icyagezemo cyose kigumamo ndetse amazi kugira agaruke bituruka ku bushyuhe gusa amwe agahinduka umwuka.
Ubusanzwe ku isi haba n’ibindi biyaga birimo imyunyu myinshi, gusa iki kiswe Lake Netron cyo kirengeje urugero rusanzwe. Uretse kandi iyi myunyu ibamo myinshi, binatuma amazi yiki kiyaga ashyusha cyane kuburyo inyamaswa nkeya cyane ku isi arizo zishobora kwihanganira ubushyuhe bwa dogere 60 buhoramo.
Uretse inyoni kandi bivugwa ko aya mazi ashobora guhitana n’abantu kuko buri wese agirwa inama yo kudahirahira ajya kogamo kuko yakwicwa n’umwuma mukanya gato.
Uretse no kogamo, abasura icyo kiyaga bakangurirwa kutegera amazi yacyo kuko isaha nisaha ushobora guhura n’akaga gatewe n’aya mazi.
Ese wowe urabyumva ute iby’iki kiyaga? Duhe ibitekerezo byawe muri comment!
Source:livescience