in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibintu bitangaje abantu benshi bakora ariko batazi icyo bisobanuye.

Ese ujya ubona ko umubiri wawe rimwe na rimwe ukora ibintu nawe udasobanukiwe nko kwitsamura, kwayura, gutsepfura, n’ibindi. Ukumva ntibyari ngombwa kuko bishobora gutuma useba mu bantu, nyamara birinda Imibiri yacu cyane.

Dore ni ibi:

GUTSEPFURA : kwayura bifata akanya gato ariko gutsepfura bimara akanya, kandi bishobora kuza igihe icyari cyo cyose, bamwe bakora ibintu byinshi bitandukanye ngo babihagarike nko gushyira agapapuro ku gahanga, cg mugenzi wawe akagutera ubwoba, bamwe bakunda guhita banywa amazi, kwicara begamye cg gusimbuka ku kaguru kamwe. Ese ujya wibaza impamvu rimwe na rimwe ujya utsepfura?

Igihe umuntu ariye yihuta, agatamira ibiryo byinshi cg akarya ibiryo byinshi cyane mu gihe gito, bituma kamwe mu dutsi dutanga amakuru ku bwonko bita Vagus nerve kadakora neza. Ako gatsi niko gafashe ku gifu kajya ku bwonko no ku nzira ibiryo bicamo bimanuka. Igihe utangiye gutsepfura ntukagire ubwoba, ahubwo ujye wumvira umubiri wawe kuko uba uri kukubwira ngo utangire urye witonze.

KURIRA : byibuza buri wese yarabwiwe rimwe mu buzima ngo: “rira ni ngombwa birafasha”. Nubwo atari ibintu bisanzwe muri rusange kurira ku mugaragaro, ariko kurira birafasha cyane. Kurira bigabanya gupfukiranwa kwaho agahita cg ibyishimo bibikwa mu gace k’ubwonko bita cerebro cortex igihe ugize ububabare budasanzwe. uregero nko kwikata, icyo gihe ubwonko buba buzimiranijwe n’ububabare. Aba scientific benshi bizera ko mu gihe cy’iby’iyumviro by’ububare burusha kwikata, kurira bifasha cyane. Igihe wumva ushatse kurira ujye wirekure kuko biruhura mu mutwe.

GUSHIDUKA IGIHE URYAMYE : Ujya wumva igihe uba utangiye gusinzira ukikanga ugize ngo uraguye. Icyo igihe umubiri wawe uba unaniwe cyane bigatuma igihe wirambitse ibice by’umubiri wawe bimera nkaho nabyo biruhutse. Ibi biba bikubayeho babyita myoclonic cramps. Nkuko ushobora kubitekereza ibi nabyo birinda umubiri wawe.Igihe utangiye gusinzira uburyo wahumekaga birahindagurika byihuse cyane. Ubutumwa buhererekanwa vuba ku bwonko bujya ku bindi bice by’umubiri buhita bugabanuka cyane, rimwe na rimwe ubwonko bwibeshya ku bibaye bukagira ngo ni umwobo cg uraguye, icyo igihe buhita bwohereza ubutumwa bwo kugukangura niyo mpamvu biba bisa nkaho ushidutse. Rimwe na rimwe n’ikintu kizi ubwenge cyane nk’ubwonko bw’umuntu bushobora kwibehsya mu murimo bukora.

GUSESA URUMEZA : gusesa urumeza ni ibintu twese tuzi kuko bitubaho kenshi cyane mubuzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe ruza igihe ukonje cg ufite ubwoba, rushobora kuza na none igihe ugize iby’iy’umviro bikomeye muri wowe cg urebye agace ka film ukunda cyane. Umubiri wawe usesa urumeza mu kugenzura ingano y’ubushyuhe umubiri uba ugize. Niyo mpamvu kubera urumeza, umubiri ubasha gushyuha igihe uri ahantu hakonje.

KWINANURA : Igihe ubyutse cg umaze kuruhuka ku manywa wumva ushaka kwinanura. winanura igihe umubiri ushaka kwitegura imirimo inyuranye uza ku wu koresha ku munsi. Iki gikorwa gisa naho ari gito, ni igenzi cyane mu gukora neza k’umubiri.

KUGIRA IBINYA : Ujya wumva rimwe na rimwe umaze akanya wicaye wajya guhaguruka ukumva wagize ibinya mu kaguru cg mu kaboko. Bamwe muri twe batangira kuvuga ngo va ku giti dore umuntu cg ibindi byinshi twibwira. Ibyo bikubaho kubera ko hari igihe wicara, ukicarira udutsi tujyana ubutumwa ku bwonko tuba mu kaguru cg mu kaboko, niyo mpamvu ushobora kwinosha ukumva nturi ku babara nk’ibisanzwe kubera uko kwinosha ntago byageze ku bwonko ngo ubabare. Niyo mpamvu kandi iyo uhagaze wumva ibintu bisa nk’ubushagarira mu kaguru cg mu kaboko, icyo gihe ubwonko buba buri gushitura uturemangiro two muri ako gace ngo twongere gukora neza.

KWITSAMURA : kwitsamura bibaho mu mubiri igihe utuntu twinshi nk’ivumbi cg microbe twirundiye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru. Udutsi dutwara ubutwumwa tubujyana ku bwonko tubuvanye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru tubura uko dusobanura ubwo butumwa, ibyo bigatuma uhita witsamura mu kugabanya cg gukuraho utwo tuntu tuba turi mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru. Ese waruziko Igihe witsamuye umwuka usohoye uba ufite umuvudo ungana no kugenda ibirometero 160 ku isaha, ndetse uba urimo bacteri zirenga ibihumbi 100

GUKANYARARA K’UMUBIRI : Ujya ubona ukuntu iyo umaze akanya uri gukoresha intoki zawe mu mazi nk’igihe umesa, woza ibyombo cg woga; intoki zawe n’amano bimera, nk’umubiri w’umuntu ukuze! Wakwibaza ngo biterwa ni iki? ibyo biterwa n’ubwirinzi bw’umubiri wawe. Igihe intoki zawe zibaye gutyo imitsi y’amaraso iriyegeranya ingano y’amaraso acamo akagabanuka, bigatuma ingano y’umubiri wawe ku ntoki igabanuka bityo, bikagufasha gukomeza icyo ufashe nubwo waba ukonje cg gufata ibintu binyerera nk’ikirahure cy’amazi.

Iyo hashize akanya uvuye mu mazi utangiye gushyuha, umubiri wawe wo ku ntoki no ku mano urongera ugasubirana ingano yawo, n’imitsi yamaraso ikongera ikacyira ingano y’amaraso isanzwe yakira.

 

KWAYURA : rimwe na rimwe ujya kumva ukumva ushatse kwayura ukabihagarika ikindi gihe ukabyibuka bigeze hagati, waba uri kuvuga mu bandi ufite ijambo cg uri wenyine. Ntukagire ikibazo: kwayura ntago bikwirakwiza udukoko nko gukorora. Umubiri ubwawo niwo ugutera kwayura. Urugero: nk’igihe wakoze cyane unaniwe, ufite stress, igihe uhaze, cg igihe ushaka gusinzira. Igihe wayuye ubwonko bubasha kwakira oxygen nyinshi (ariwo mwuka mwiza duhumeka) ku nshuro ebyeri z’iyo wakoreshaga. Ibyo bigatuma ubwonko bukora neza, kuko uba unaniwe. Ubutaha ujye wibuka gufata umwanya uhagije uruhure umubiri.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

impuguke zivugako gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 3 mu Cyumweru bituma udasaza vuba

Birangiye Ngenzi agize igize icyo atangaza ku bimaze iminsi bimuvugwaho||Aratunguranye