in ,

Ibintu bikomeye mu buzima ,umuntu wese yagakwiye kwigira kuri Miss Bahati Grace

bahati2-horz
Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 akibaruka muri 2012, nyuma akaza kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho aherutse gukura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kirkwood College.

Miss Bahati Grace fite imyaka 25 ni umwe mu bakobwa banyuze mu bihe bitoroshye  gusa yitwaye gitwari benshi bamwigiraho  bikabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Résultat de recherche d'images pour "miss bahati grace"

 

Bamwe  bavuga  ko amakosa ari ishuri ryiza umuntu yakwigiramo amasomo azamugirira akamaro mu buzima,  Ibihe by’ishavu n’agahinda Miss Bahati Grace yanyuzemo nyuma yo gutwara inda no kubyara, atarashaka byongeye agatwara inda ari Nyampinga w’u Rwanda; ibyo rwose ni amakosa, ariko ikibazo gikomeye si ugukosa kuko buri muntu utuye munsi y’ijuru arakosa, ahubwo ikibazo gikomeye ni ukwitwara nabi mu makosa wakoze.

Uyu munyarwandakazi, hari uburyo yitwaye mu byamubayeho buri wese akwiye kwigiraho kandi bikazamufasha kugera kuri byinshi mu buzima, muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe ibintu 5 umuntu yakwigira kuri Miss Bahati Grace:

 

1. Kudakosoza amakosa ayandi

Miss Bahati Grace, niwe munyarwandakazi wa mbere wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mukobwa, yaje gutwara inda ubwo yari atarasimburwa kuri uyu mwanya, inda yatewe n’umuhanzi K8 Kavuyo bari bamaze igihe bakundana. Uburemere bwo gutwara inda ari Nyampinga w’u Rwanda n’igisebo yagombaga kugira nyuma y’uko bimenyekanye, byashoboraga gutuma akuramo iyi nda cyangwa yabyara umwana akamwica nk’uko bijya bibaho ku bandi bakobwa bahitamo iyi nzira, ugasanga amakosa bakoze yo gutwara inda, bayakosoje kongeraho andi makosa ndetse yitwa icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

 

Ukurikije uburemere bwabyo ndetse, hari n’uw’umutima woroshye washoboraga no kwiyahura ngo atazakomeza kwambara icyo gisebo. Ibi nyamara uyu mukobwa ntiyabikoze, yemeye gutwita arabyara ndetse aterwa ishema no kurera uwo yibarutse, ubu ni umubyeyi agenda mu muhanda nta pfunwe.

bahati

Mu buzima bwa buri munsi, buri wese ashobora kugwa mu ikosa ariko iyo atitonze aba ashobora gushiduka yakosoje ikosa irindi rikomeye rishobora no guhinduka icyaha gihanwa n’amategeko, akaba yazicuza ibyo yakoze ubuzima bwe bwose. Ni byiza ko mu gihe wakosheje, wajya wemera kandi ukacyira amakosa yawe, ukayafatira ingamba kandi ukirinda ko yashibukiraho andi ayarusha ubukana.

2. Kudacibwa intege n’amagambo y’abantu

Kumva ko uwambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yatwaye inda atarashaka, byari inkuru ishyushye cyane! Ibinyamakuru byaranditse, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga baramutuka abandi baramunenga, abatari bacye bashimangira ko ari ishyano riguye i Rwanda… Muri macye ntabwo byari byoroshye kuburyo Miss Bahati Grace nawe ubwe atahakana ko ibyo bihe bitazibagirana mu mateka y’ubuzima bwe.

N’ubwo ariko abantu bavuze amagambo menshi, bakamuvuma mu buryo bweruye ndetse kuri bamwe akamera nk’igicibwa, uyu mukobwa ntiyacitse intege, ntibyamubujije gukomeza kwigirira icyizere no guharanira kujya imbere. Nyuma yo kubyara yakomeje amasomo ye, arera neza umwana we, muri rusange yagaragaje ko atigeze atakaza icyizere cy’ubuzima kandi ko amagambo y’abantu atigeze amuhungabanya.

 

Abantu bose mu buzima bwa buri munsi bahura n’ibibazo, ariko nuramuka uhuye n’ibihe bikugoye abantu bakakuvuga byinshi bibi, nucitse intege uzaba ubahaye icyuho cyo kuzahora bakunenga ibihe byose, berekana ko nta gaciro ufite kuko uzaba wemeye kugateshwa n’amagambo yabo. Ugomba gushikama, ukamenya ko ibibazo bidakemurwa no gugacika intege, ahubwo ko bikemurwa no guhaguruka ugahangana nabyo ushize amanga, kandi ko ibibazo bishobora gusibangana ari uko umaze kubona ibisubizo.

Résultat de recherche d'images pour "miss bahati grace"

3. Kwiyegereza Imana mu bihe bikomeye

Nyuma y’inkuru y’uko atwite ndetse na nyuma yo kubyara, Miss Bahati Grace yahise agaragaza ko ibyo akora byose abitura Imana, kugeza n’ubu biragoye kuba waganira n’uyu mukobwa ngo mugire icyo muvugana hashire umunota wose atarakubwira ijambo “Imana”. N’ubwo imibanire y’umuntu n’Imana ari ibanga riri mu mutima we, ikiri ku mutima burya nticyabura no gusesekara ku munwa. Imivugire n’imigirire ya Miss Bahati Grace, igenda igaragaza ko yahisemo gutura Imana ibibazo byose kandi ubuzima bwe n’ubw’umwana we nabwo akabushyira mu biganza by’Imana.

bahati

Natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi, imyemerere yose waba ufite ariko ishingiye ku Mana, mu mbaraga n’ukwemera kwawe nugera mu bikomeye ukabitura Imana aho kubitura abantu, ukemera ko ubuzima bwawe n’ahazaza hawe hagengwa n’Imana, nta kabuza bizaguhira kandi biguheshe kugira amahoro n’umutuzo.

4. Guceceka mu gihe biri ngombwa

Umunyarwanda yagize ati: “Ururimi rwoshywa n’urundi”. Kuva Miss Bahati Grace yatangira gutukwa no kugayitwa kuba yaratwaye inda ari Nyampinga w’u Rwanda, ntiyakunze kugira byinshi abivugaho haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma hanatangiye kuvugwa amakuru y’uko umuhanzi K8 Kavuyo babyaranye yaba yaramwigaritse, nyamara ibi byose ntacyo uyu munyarwandakazi yigeze ashaka kubivugaho, yahisemo kwicecekera, ukuri kwe akubika mu mutima. Birumvikana ko iyo ajya kwisobanura cyangwa iyo ajya kwerekana ko nta nka yaciye amabere, cyangwa wenda akavuga ko yakosheje kimwe n’uko undi wese byamubaho cyangwa ibindi nk’ibyo, nta kindi byari kumufasha uretse kurushaho kuzamura ubukana bw’abamugaragaza nk’uwakoze amahano. Kwicecekera kwe, byagiye bituma abantu barushaho kumwubaha no kumuha agahenge nabo baraceceka, babona ko iby’ubuzima bwe n’icyerecyezo cyabwo abizi.

bahati

Nawe mu buzima bwa buri munsi nugera mu gihe abantu bakakuvuga byinshi bibi, ntuzigere wirushya ufata umwanya wo kubaburanya no kubashyogoza kuko ntibizatuma baceceka ahubwo bizamera nko gukoza agati mu ntozi wisange ahubwo warushijeho gukomeza ibintu no kubyongerera ubukana.

5. Kurushaho gukora cyane ngo ugaruze umwanya wataye

Gutwita kwa Bahati Grace no kubyara akiri umunyeshuri, byaramudindije mu buryo bugaragara bituma ahagarika amashuri, nyamara yakoze ibishoboka byose nyuma yo kubyara, afatanya kwiga, kurera umwana no gushaka ibibatunga bombi, maze ku myaka 24 abasha kurangiza amasomo ye ya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo. Hari muri Gicurasi umwaka ushize wa 2015 ubwo yashyiraga akadomo ku masomo ye, agahita anatangira akazi ke agakora ibijyanye n’ibyo yize kugeza n’ubu akaba akomeje kwiteza imbere. Urebye ibibazo yanyuzemo n’uburyo yabyitwayemo, yagerageje gusiganwa n’igihe, ubu akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 25 yaramaze kugera kuri byinshi bigaragarira amaso y’abantu.

Résultat de recherche d'images pour "miss bahati grace"

Mu buzima ntawe utahura n’ibibazo, ariko iyo wemeye guheranwa nabyo ukumva ko iby’isi byagusize, ntakabuza nyine bikomeza kugusiga nyamara iyo ushyizemo imbaraga nyinshi ndetse zirenze izo wakoreshaga mbere, ubasha kugaruza umwanya wari warataye, ukihesha agaciro kandi ukarushaho gukomeza kwiteza imbere no kugirira igihugu cyawe n’isi muri rusange akamaro.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Reba Abastar nyarwanda batwise bikavugisha abantu menshi (amafoto)

Irebere amafoto utigeze ubona na rimwe ya Iranzi Jean Claude n’umufasha we Uwera Aline