in

Ibintu bikomeye abantu benshi batazi mu rukundo.

Muri iyi nkuru tugiye kureba ibintu ushobora kuba utarabwiwe mu rukundo, cyangwa abantu benshi bashobora kuba batazi mu rukundo.

1.Wibazaga impamvu urukundo wabayemo rutakomeje, wenda ahari rurenze rumwe. Uti: “Kuki nahise mbivamo cyangwa nkagerageza ariko bikanga?”.

Ikintu abantu batavuga ni uko Imana iba mu rukundo rw’abantu kandi ikamenya kugenera ibyiza ubikwiriye, mu gihe yagaragaje ko abikeneye. Imana itegura uwo muhuje (Your Soulmate), uwo yakuremeye, noneho abandi mwahuye bakaba nk’ishuri cyangwa amasomo, amasuzuma,… bigufasha kwiga uko uzita ku wo Imana yaguteguriye, no gutuma umenya neza niba koko witeguye kwakira impano y’Imana nta kindi kikurangaje.

Ukeneye kumenya itandukaniro riri hagati y’umugabo Imana igufitiye, n’uwo uraho yangiza igihe cyawe. Mu gihe wahuye n’uwo waremewe kubana nawe, ntuzakore ikosa kuko wayakoze uri kwiga, uzumve ko bihagije, ntuzatume ababara. Ntuzashake gusubiza inyuma ibyiza Imana yaguteguriye, igatuma wiga kubera byo.

2. Kwizerana, kuba muremure, kuba mugufi, kuba adashamaje, gutemberana ku mazi ,… nibyo bituma habaho gutandukana kuri benshi, ariko ibi nta muntu ukunda kubivuga. Abantu baba mu rukundo rudafashije, bakunda gupfa ubusa, bakunda gupfa utuntu ngo “Ntabwo ubyibushye, nahaka uko ubyibuha, ngo ntujya unsohokana, mwaba muri kumwe abo ku ruhande bati: “uriya muntu ntabwo muberanye” ,….

3. Kuki abasore birengagiza abakobwa beza? Abakowa benshi bibaza impamvu abasore batababona, bakavuga bati ‘uriya musore turaberanye ariko bikarangira atamwegereye. kubera iki?’. Abasore ntabwo babura kwegera abakobwa, ahubwo ntabwo bababona. Ntabwo umusore mwiza yita ku bwiza bw’inyuma. Ita ku mico yawe, usenge, ube mwiza, bazakubona.

4. Kumenya guhangana. Inkundo nyinshi z’abantu ziraramba cyane, bakamarana imyaka. Abantu rero ntabwo bazi impamvu ariko ikiba kibyihishe inyuma ni ukumenya guhangana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwarimukazi arashinja umunyeshuri yigisha kumutera inda||ibyabo ni akumiro.

Amagambo Meddy yabwiye The Ben nyuma yuko The Ben yambitse impeta Pamella