inyigisho
Ibintu abasore/abagabo bibeshya ko byatuma abakobwa babibamariramo bikarangira batewe indobo.

Twese turi bakuru kandi turatekereza, uko byagenda kose hari icyo utekereza wavuga, wakora, cyangwa wakerekana kugira wigarurire umutima we! Gukora ibyo nitekerereje ntibazatuma anyimariramo by’ukuri. Twese tuba dushaka uburyo bwose bushoboka twakoresha kugira umukobwa abe yadukunda, ariko gukora ibintu bidasanzwe si igisubizo kirambye. Tuvuga ibyerekeye imiryango yacu, aho duturuka, imodoka, akazi ndetse n’amafaranga, uburyo turi abantu batandukanye n’abandi ndetse tukaba turi abasore beza. Nubwo koko ibi umusore ashobora kubikora, bikagaragara nkaho yigaruriye umutima wose w’umukobwa, gusa ntibituma mugirana urukundo rurambye kandi ntakomeza kukwimariramo ibihe byose, dore ko bishobora gutuma anakubenga mu gihe gito.
Hano twaguteguriye ibintu 4 abasore/abagabo bibwira ko byatuma umukobwa abakunda numutima we wose kandi bibeshya.
1. Umukobwa ntashobora kukwimariramo nk’uko ubitekereza
Iyo ugeregeje gukora cyane ushyizemo ingufu ngo wigarurire umutima w’umukobwa, ntibikunda. Gushaka ko umukobwa akwimariramo ukoresha imitungo cyangwa wigira umusore ukomeye cyane, ntibituma akwiyumvamo. Iyo umukobwa yumva agukunze kandi akwimariyemo, uko ugaragara inyuma cyane ntabiha agaciro gakomeye nkuko ubitekereza. Ushobora kuba uri mu ideni rikomeye, udafite imyenda igezweho, kandi ukibana n’ababyeyi ariko iyo yakwimariyemo, ibyo ntacyo biba bivuze kuri we.
2. Amafaranga ntiyatuma umukobwa akwimariramo.
Abakuzi b’ibyinyo benshi baba bashaka abasore cyangwa abagabo bafite amafaranga menshi cyane kandi bayarekura – mugushaka no kwereka ko bakunze cyane, ntibaba bakunze cyangwa bakeneye wowe ahubwo baba bishakira amafaranga ndetse n’ibintu bihenze cyane. Iyo ugeregeze kuvuga kumafaranga, bishobora kukugora cyane kuba wamenya neza umukobwa ugukunze neza cyangwa uwikundiye amafaranga utunze. Bishobora gutuma ugwa murujijo, mu gihirahira ndetse ukaba wakibaza icyo wakora kugira uzabone umukobwa ugukunda by’ukuri utagukundiye imitungo wibitseho. Dore icyo benshi muri twe tutabasha kumva neza cyerekeye amashusho y’indirimbo nyinshi cyane zikorwa, nuko muri ariya mashusho abahanzi bakora ibishoboka bagakodesha abanyamideli cyangwa abandi bakobwa basamaje kugira babagire muri Videos. Bashyira benshi mu gihirahiro, bagatuma bamwe batekerezako abakobwa bose kandi beza bagukundira by’ukuri ko ufite amafaranga menshi cyane.
Nibyo koko, BARABISHYURA! Kenshi na kenshi usanga abo bakobwa ari ababyina mutubari, abirirwa bishyira kukarubandi kumbuga nkoranyambaga bampaye bidasanzwe n’ibindi ariko si abakobwa b’icyitegererezo mu mico no mu myifatire ushaka ko mwamarana igihe kirekire murukundo. Kuba rero watekerezako amafaranga yatuma umukobwa akwegurira umutima we wose byakica amahirwe yo kubona ugukunda by’ukuri. Gutekerezako kuba ukennye byatuma umukobwa akwanga, ni imyumvire mibi.
Abagore cyangwa abakobwa usanga ava k’umusore cyangwa umugabo ukize ndetse ufite amafaranga menshi akajya kwishakira umugabo ukennye, iki ni kimwe mubaykwereka ko igitsinagore kidakururwa n’amafaranga. Nibyiza kuba umukire kandi ukagira imitungo myinshi kuko bizatuma ubaho neza kandi bikaba bigaragaza ingufu ukoresha mukubaho, ariko ntuzakoreshe amafaranga ngo nukugira umukobwa cyangwa umugore agukunde by’ukuri.
3.Icyo ugendaho/mo nticyatuma umukobwa akwimariramo.
Abakobwa cyangwa abagore bashimishwa no kubona ufite imodoka nziza kandi ihenze cyane, kuburyo anagusaba ko wamutwaramo, gusa igitangaje nuko kuba ufite iyo modoka bitatuma akwimariramo burundu. Imodoka nziza icyo yagukorera ni ukukuzanira babakobwa baba bashaka kwigaragaza neza mu miryango, bakajya bayifotorezaho, ukabatwara kandi bakabona uko bafata amafoto meza yo gushyira kuri Instagram na Facebook.
4. Inzu ubamo ntiyatuma umukobwa akwimariramo.
Umukobwa cyangwa umugore ashobora kubona inzu yawe akabona ni nziza kandi ihura neza n’inzozi ze ariko bituma yumva agukunze by’agahe gato. Iyo abona inzu cyangwa inyubako zawe zihenze cyane agasanga imyitwarire ndetse n’imyifatire yawe ntibihuje agaciro nizo nzu cyangwa inyubako, ahita aguta. Akeneye ko ari wowe ubwawe umutwara umutima, atari ibyo utunze urimo ukoresha kugira bigufashe akazi udashoboye.
-
inyigisho10 hours ago
Bimwe mu bintu bibi umukunzi wawe ashobora kugukorera ukababara cyane kurusha kumufata aguca inyuma.
-
Imyidagaduro11 hours ago
Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)
-
Imyidagaduro12 hours ago
Miss Vanessa ati « nakorewe mu ijuru nteranyirizwa muri Afurika »
-
Imyidagaduro13 hours ago
Yolo The Queen yagiriye inama abasore bakururwa n’imiterere y’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro12 hours ago
Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)
-
Imyidagaduro6 hours ago
Miss Jordan Mushambokazi mu munyenga w’urukundo n’umusore bitegura kurushinga
-
Hanze12 hours ago
Zari Hassan yacyuriye Tanasha Donna ko inzara ariyo yamukuye iwe ikamujyana kwa Diamond Platnumz
-
imikino8 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bashobora kubanza mu kibuga ku mukino w’uyu munsi bamaze gushyirwa ahagaragara