in

Antoine Griezmann yavuze amagambo akomeye ku mubano we na Messi

Rutahizamu wa FC Barcelona, Antoine Griezmann,yatangaje ko nta kibazo na kimwe afitanye na Lionel Messi bakinana ahubwo ngo yamubwiye ko yababajwe nuko yabanje kwanga kwerekeza muri iyi kipe y’ubukombe ubwo yamushakaga bwa mbere.

Antoine Griezmann yavuze ko icyemezo yigeze gufata cyo kwanga kwerekeza muri FC Barcelona ubwo yamushakaga bwa mbere cyababaje kizigenza Messi ariko ngo ubu bafitanye umubano mwiza.

Muri 2018 nibwo Antoine Griezmann yabwiye ikiganiro ’La Decision’gikorwa na TV ye ko yafashe umwanzuro wo kuguma muri Atetico Madrid nubwo yashakishwga bikomeye na FC Barcelona ariko yaje kwisubiraho mu mwaka wakurikiyeho ayerekezamo.

Umubano w’uyu mugabo na Messi wagiye utuma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko batabanye neza ndetse uwahoze ari umujyanama wa Griezmann akaba na nyirarume yavuze ko batabanye neza.

Mu kiganiro yagiranye na Universo Valdano,Griezmann yavuze ko we na Messi babanye neza gusa ngo kuba yaranze kwerekeza muri FC Barcelona muri 2018 byababaje uyu rutahizamu mugenzi we.

Ati “Ubwo nasinyiraga ikipe nasabye imbabazi ko natindije ibyo kuyerekezamo ndetse n’ibyo navuze ko ntazayerekezamo.Nabwiye Lionel Messi ko nzaha byose mfite ikipe.Navuganye na Leo nkigera mu ikipe ambwira ko atishimiye ko nanze kuyerekezamo bwa mbere ubwo banyifuzaga gusa ambwira ko turi kumwe kandi buri munsi ndabibona.

Griezmann abajijwe kuri Eric Olhats,wahoze ari umujyanama we ndetse ashinzwe kumushakira amakipe waherukaga gushinja Messi ko ariwe soko y’iterabwoba muri FC Barcelona,wanagize uruhare mu kumunaniza,yagize ati “

Yari ingirakamaro mu buzima bwanjye ariko ubu nta mishyikirano tugifitanye.Nahagaritse umubano nawe kuva umunsi nakoraga ubukwe.Namutumiye mu bukwe ntiyaza.Niyo mpamvu nahagaritse ubucuti nawe.

Marume ntabwo azi uko umupira w’amaguru ukinwa ariko nyuma umunyamakuru yashyize hanze ibyo yatangaje.Nabwiye Leo ko ntavuganye nabo ndetse ubu ntabwo mfite na nimero za marume muri telefoni yanjye.

Ababyeyi banjye ntibakivugana nawe,none ninde uvugana nawe?.Ashobora gukomeza kwangiza byinshi ndetse agateza umwuka mubi mu rwambariro.

Griezmann yananiwe kwitwara neza muri FC Barcelona nkuko yari ameze muri Atletico Madrid aho yemeje ko icyabiteye ari uko yasanze hari ibyahindutse mu ikipe.

Ati “Naje mu ikipe yari imaze gutwara La Liga,ngomba gukora cyane kugira ngo mbone umwanya wanjye.Byarangoye gukina kugeza mu UkubozaNahoraga mpara kubw’umutoza.Nize byinshi muri ubwo buryo.Nzakomeza gukora ibyo umutoza ansaba nubwo mbizi ko nk’umuntu ibyo ansaba bimbabaza.

Mu mwaka umwe n’igice,nahuye n’abatoza 3 muri FC Barcelona.Nkeneye gukomeza guhuza na bagenzi banjye.Hejuru y’ibyo,uburyo bw’imikinire bwarahindutse.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu abasore/abagabo bibeshya ko byatuma abakobwa babibamariramo bikarangira batewe indobo.

Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye