Agakingirizo waba ugakunda cyangwa ukanga, waragakoresheje cyangwa utaragakoresha, si ubwa mbere waba ukumvise. Agakingirizo kari mu bintu bikoreshwa cyane ku isi kuko nko mu mwaka wa 2015 ubushakashatsi bwerekana ko hakoreshejwe udukingirizo miliyari 18.6 tw’abagabo.
Tugendanwa mu ikofi, mu bikapu, mbese ntaho utagasanga, dore ko habaho n’udutangirwa ubuntu. Nyamara burya hari byinshi bitangaje utazi ku gakingirizo. Ushobora kwibwira ko ukazi bihagije nyamara nusoma iyi nkuru uraza gutungurwa nkuko tugiye kubibona.
Ibintu 10 bitangaje kandi bitangaje ku gakingirizo.
10. Udukingirizo ni utwa kera cyane
Abacukumbuzi b’ibintu bya kera bavumbuye mu buvumo bwo mu gihugu cy’Ubufaransa ishusho y’agakingirizo (igishushanyo cyako), bavuga ko iyo shusho ifite imyaka hagati ya 12000 na 15000. Gusa agakingirizo gashaje kavumbuwe muri Suède kakaba karakozwe ahagana mu 1640. Kari gakozwe mu mara y’ingurube kandi karameswaga kakongera kagakoreshwa. Kagombaga gutekwa mu mata y’inshyushyu kakongera gukoreshwa.
9. Kera kukabona byari ingorabahizi
Guhera mu 1928 niho muri Amerika hatangiye gucuruzwa udukingirizo mu byuma byabugenewe, aho wasesekaga igiceri ahabigenewe nako kagasohoka.
Mbere yaho wakabonaga ari uko muganga akakwandikiye. Icyakora iyo wemeraga ko uri indaya waraduhabwaga batakugoye.
8. Twari twakorewe kurwanya mburugu
Mu kinyejana cya 16, mu Butaliyani, umugabo witwa Gabriele Fallopio (ari we witirirwa trompe de Fallope), yakoze ubushakashatsi kuri mburugu.
Ubwo bushakashatsi yakoreye ku bagabo 1100, yabambikaga agakingirizo kabanje kwinikwa mu muti, kandi bose nta numwe wigeze yandura mburugu mu gihe cy’imibonano. Aho niho rero bahereye bakora twinshi, mu rwego rwo kurinda mburugu.
7. Agakingirizo ibyo gakozemo bigenda bihinduka
Ntabwo udukingirizo twa kera twari dukoze nk’utwo tubona ubu. Kandi buri gihugu cyagiraga uko gikora utwacyo. Hakoreshwaga amara y’inyamaswa, uruhago, uruhu, n’ibindi binyuranye. Nko mu buyapani ho bakoreshaga ururenda ruva mu gikono cy’akanyamasyo.
Agakingirizo ka mbere gakoze nk’utwo tubona ubu kakozwe bwa mbere mu 1920. Kakaba karatangiye gucuruzwa mu 1932 n’uruganda Durex, icyo gihe rwitwaga London Rubber Company.
6. Twakoreshwaga inshuro irenze imwe
Nk’uko twabibonye muri za 1600 niho agakingirizo katangiye gukoreshwa. Icyo gihe hakoreshwaga udukoze mu mara y’inyamaswa. Kubera uburyo twahendaga rero wasangaga dukoreshwa inshuro nyinshi. Kugera mu 1900 igiciro cyako kamwe cyanganaga n’igihembo cy’ukwezi kose.
Biragoye kubyiyumvisha nyamara byageze mu 1950 udukingirizo dufurwa tugikoreshwa.
5. Mu kuboneza urubyaro twasimbuye byinshi.
Mu bihugu binyuranye uburyo bwo kuboneza urubyaro harimo ubwo wakumva ugaseka. Nko mu burayi bigishaga abagore ko udashaka gusama wambara amabya yavuye ku kayongwe. Abandi nabo bababwiraga kuzenguruka inshuro 3 ahantu isega y’ingore ihaka yanyaye nuko ngo ntibasame.
Mu Bushinwa niho habaga ibintu bibi aho abagore basabwaga kunywa plomb cyangwa mercure. Iyo batapfaga baburaga urubyaro burundu.Aho agakingirizo kaziye, ibi byose byarakemutse.
4. Kamamazwa n’ibyamamare.
Mu 2012 itsinda rya One Direction ryemeye gushyirwa ku byapa n’ibifuniko byamamaza udukingirizo. Gusa ntibashakaga ko twakitwa One direction nk’uko uruganda rwabishakaga. Si bo gusa kuko na Justin Bieber ubu niwe uri kwamamaza ubwoko bumwe bwako.No mu gihugu cyacu kandi ku dukingirizo twa Plaisir habonekaho ifoto y’umuntu n’ubwo mu maso atagaragara.
3. Hari ibindi gakoreshwa .
Burya agakingirizo gashobora kujyamo amazi yuzuye ijerekani yose (litiro 20).Gusa ntuzakavomeremo kuko arya mavuta abamo yakanduza amazi. Hari amakuru yandi avuga ko mu gihe cy’imvura abasirikare bakoresha udukingirizo bapfuka iminwa y’imbunda. Hari aho usanga bafatisha imbabura, bahambira ibintu, n’ibindi binyuranye.
2. Hashyizwemo udushya tunyuranye.
Ubu udukingirizo tuboneka mu mabara anyuranye, habaho udukomeye n’utworohereye, uduhumura nka pome, udufiteho uduheri inyuma, hakozwe agakingirizo k’abagore ndetse ubu hari no gukorwa akagenewe abakora imibonano mu kibuno kari gutunganywa n’uruganda Origami Condoms.
1. Ahazaza h’agakingirizo
Kuva ku mara y’inyamaswa kugera kuri kawucu, agakingirizo kagiye gakorwa mu bintu binyuranye, no mu buryo bunyuranye. Ubu Abashakashatsi bari kugerageza gukora agakingirizo katagaragara, aho uzajya usiga ibimeze nk’amavuta ku bugabo noneho cyakinjira mu gitsinagore ya mavuta yahura n’ubushyuhe bubamo agahita afata agahindukamo agakingirizo.